Nyuma yuko Munyakazi Sadate ashyiriye hanze ubutumwa butavugwaho rumwe anenga Dr Frank Habineza, uyu Mudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yavuze ko ashobora kujyana mu nkiko uyu mugabo.
Ubutumwa bwa Sadate Munyakazi wabaye Perezida wa Rayon Sports, bwanenzwe na bamwe bavuze ko yakoresheje imvugo nyandagazi.
Ni nyuma yuko afashe ifoto igaragaza Dr Frank Habineza agaragara ko yasinziririye mu Nteko Ishinga Amategeko arangije ashyiraho amagambo yumvikanamo ikinyabupfura gicye.
Yagize ati “Ariko ubu tuzajya turwana no kutarenza tariki ya 15 za buri kwezi tutarasora, niturenza turwane n’amande yiyongeraho kugira ngo izo mbaraga abandi baziryamemo barekura imyuka mibi hasi no hejuru?! Oya u Rwanda ntiturarengwa kugera aha, Frank Habineza nakure imisuzi mu nteko.” Ushinzwe itumanaho mu nteko ishinga amategeko, Nizeyimana Cleophas yamaganye ubutumwa bwa Sadate n’iyi foto, asobanura ko yahimbiwe muri porogaramu ya Photoshop.
Nizeyimana yagize ati “Iyi foto ni Photoshop. Ikibyemeza ni uko Frank Habineza atari uriya mwanya yicaramo mu Nteko. Ariko umuco mbonezabupfura, kwiyubaha no kubaha abandi hari bibangamira cyangwa bitareba? Iyo ukoresheje mu ruhame imvugo nyandagazi wibasira uwatowe n’Abanyarwanda si bo uba usuzuguye?”
Dr Frank Habineza na we wamaganye iriya mvugo ya Sadate, yaje gushimangira ko iyi foto yahimbwe muri photoshop.
Yagize ati “Yarengereye cyane kandi yishe itegeko. Biriya birenze gutanga ibitekerezo. Ndumva mwabaza RIB icyo iri kubikoraho mu nyungu za rubanda. Ni ugusebanya mu ruhame.”
Dr Frank Habineza yemeje kandi ko ashobora kujyana mu nkiko Sadate. Ati “Turi kubitekerezaho. Amagambo yakoresheje ni yo mabi cyane. Nari nirinze kubivugaho kubera ko Sadate ni ubwa kabiri anyibasiye. Na cya gihe Perezida avuga iby’imyaka 20 Sadate yaranyandagaje cyane. Ndabona harimo urwango n’ubugome, ntabwo ari ugutanga ibitekerezo.”
Sadate ukunze kugaragaza ko akunda u Rwanda cyane, yakoze ibi nyuma yuko Dr Frank Habineza amaze iminsi yotswa igitutu kubera ibitekerezo aherutse gutangaza avuga ko yifuza ko leta y’u Rwanda igirana ibiganiro n’imitwe iyirwanya yaba iyitwaje intwaro n’itazifite.
RWANDATRIBUNE.COM
Umva ko wigenje sadate we barakuboha uru Rwanda surwo kwandagaza umuyobozi watowe nabaturage iyi ntabwo ari football cg indi mikino mwirirwagamo
Akarenze umunwa karusha ihamagara…… cyangwa ngo ::umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahagarara…. Ahaaaaaaaaaaa gusa Sadate yarengereye pe