Mu ihuriro ry’umuryango wa SADC rya 42r iri Kubera I Kinshasa, bimwe mu Bihugu bigize uyu muryango byatanze ubusabe bwo gufasha DRCongo kurwanya abo bise abashotoranyi bateye DRCongo, baturutse mu Burasirazuba bwayo.
Muri iyi nama yavugiwemo amagambo menshi harimo nayo kwikoma u Rwanda yavuzwe na Perezida Felix Thisekedi aho yise u Rwanda “abanyamusozi”, Perezida wa Zambia Hakainde Hichilema na we yunzemo ahamagarira Ibihugu bigize Umuryango wa SADC kwishyira hamwe bigafasha DRCongo kurwanya Rwanya yise abashotaranyi bateye DRCongo baturutse mu burasirazuba.
Perezida Hichilema yakomeje avuga ko nta mahoro n’umutekano mu karere gaherereyemo Ihubigu bigize SADC, imigambi na gahunda zose z’iterambere uyu muryango uteganya zitazabasha kugerwaho.
Yagize ati “Tugomba gufasha DRCongo kugarura umutekano mu burasirazuba bwa DRCongo. Bitagenda gutyo gahunda n’imigambi yacu duteganya irebana n’iterambere ry’akarere duherereyemo, ntizabasha kugerwaho. Ikindi tugomba gutekereza ku bushotoranyi buri kubera mu burasirazuba bwa DRCongo ku nshuro ya 2. Ibyo bivuze ko twese abagize umuryango wa SADC tugomba kugendera ku mujyo umwe kugira ngo tubohore kamwe mu duce tugize umuryango wacu.intego yacu n’imwe. Umutekano udufasha kugera kw’iterambere.”
Amagambo ya Perezida Hichilema yayavuze nyuma yaho Perezida Tshisekedi ubwo yafunguraga ku mugaragaro iyi nama, ku munsi w’ejo Tariki ya 17 Kanama 2022 yashinje u Rwanda kuba umuterankunga ukomeye wa M23 ndetse anagerekaho ibitutsi, aho yise u Rwanda abanyamusozi b’abashotoranyi.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM