Ubuyobozi bw’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo, SADC, bwatangaje ko bugiye kohereza ingabo z’uyu muryango mu bikorwa byo gucunga umutekano no kugarura amahoro muri Mozambique.
Izi ngabo n’abapolisi bagiye koherezwa mu butumwa bwiswe ‘SAMIM’ biteganyijwe ko zigera mu gace Pemba muri Mozambique ku wa 9 Kanama 2021.
Ikibazo cy’umutekano muke muri Mozambique cyatangiye kuva mu Kwakira 2017, ubwo intagondwa zitwaje intwaro zivuga ko zigendera ku matwara ya Islam zagabaga igitero mu Karere ka Cabo Delgado muri Mozambique.
Ingabo n’abapolisi ba SADC boherejwe muri icyo gihugu gufatanya mu kurwanya iterabwoba n’izi ntagondwa. Ibihugu binyamuryango byatangaje ko bifite ubushake bwo guharanira amahoro n’umutekano mu Karere.
Iri tangazo rasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerane ya Botswana rishyirwaho umukono na Perezida Dr Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi ari na we kuri ubu uyoboye SADC.
Perezida wa Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi n’Umuyobozi wa SADC, biteganyijwe ko bazahagera kuri uyu wa Mbere mu gikorwa cyo gutangiza ibikorwa by’ingabo zo muri uyu muryango.
Biteganyijwe ko mu bandi bazitabira ibi bikorwa harimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Botswana, Dr Lemogang Kwape; Minisitiri w’Ingabo, Ubutabera n’Umutekano, Kagiso Mmusi, Umuyobozi ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Perezidansi ya Botswana, Prof Mpho Molomo n’abandi.