Kuri uyu wa 24 Gicurasi 2022, Ubuyobozi bw’Intara ya RNC muri Afurika y’Epfo bwatangaje ko uwari umuyobozi wayo(Chairman) Stanley Safari yapfuye.
Inkuru y’urupfu rwa Stanley Safari yatangajwe n’Umunyamabanga wa RNC mu ntara ya Afurika y’Epfo , Dr Jeniffer Rwamugira .Gusa ntiyigeze atangaza icyaba cyahitanye uyu mugabo wari uri mu myaka ye y’izabukuru.
Muri iri tangazo, Madamu Rwamugira yagize ati” Biro politiki y’Intara y’Afurika y’Epfo irabamenyesha inkuru yica mugongo koUmuyobozi mukuru( CHAIRMAN ) w’Ihuriro Nyarwanda (RNC) muri Afirika y’Epfo, Hon Stanley Safari yitabye Imana kuri iki gicamunsi cyo kuwa 24 Gicurasi 2022.”
Safari Stanley ni muntu ki?
Safari yabaye Depite na Senateri muri Leta iriho ubu,avuka i Save mu karere ka Gisagara, akaba yarahunze iguhugu mu mwaka wa 2009, aho yari atangiwe guhatwa ibibazo n’inkiko Gacaca z’aho iwabo akomoka. Safari kandi mu mwaka 1994 ubwo, yari avuye i Kigali ahunga Interahamwe kuko yari mu ishyaka rya MDR igice cya Twagiramungu, amaze gusenyerwa iwe i Gikondo, nyuma y’iyicwa rya Uwiringiyimana Agatha.
Amakuru avuga ko Safari mu kugera i Butare, yagiye mu gifaru cya gisilikare yahawe na Sindukubwabo Theodor , kuko umugore wa Safari ava inda imwe n’uwa Sindikubwabo kwa se wabo, ageze i Butare i Tumba ngo yanze kurushwa, nawe ajya mu nteko zapanganga ubwicanyi, ari nabyo yabazwaga muri Gacaca.
Izo nzego zohejuru yakunze kugaragaramo, n’uburyo yashishikaraga cyane gushinja MDR kuba ishyaka rishingiye ku ivanguramoko mu isenyuka ryayo, byatumye batinda kumwibazaho, n’abaturage b’i Save bagatinya kumushinja. Byarangiye ariko batinyutse, maze ibimenyetso bigiye kumufata abaca mu myanya y’intoki ajya Kampala afata rutema ikirere yerekeza muri Afurika y’Epfo ari naho yari akiri kugeza ubu.
Ubu rero nk’undi wese uhunze amakosa , ushaka kwikura mu kimwaro, avuga ko yahunze azira ishyaka rye yari amaze gushinga ko ngo yanze gukorera muri FPR, avuga ko ubuyobozi bwose ari ubw’abatutsi, kandi nawe yemera ko yabaye Depite na Senateri.
Ikindi n’ubwo avuga ko yemera Jenoside, we avuga ko leta y’u Rwanda ariyo iyipfobya ngo bayigize igikangisho cyo gukanyaga abahutu batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Safari Stanley yagiye agaragara mu myigaragambyo yamagana Perezida Kagame wamugize Senateri muri ya myanya ye agenerwa n’itegeko nshinga.
Safari yaje kwinjira muri RNC, ya Kayumba Nyamwasa,ndetse aza no kuba umuyobozi wayo muri Afurika y’Epfo ari nawo mwanya avuye ku isi yari ariho.