Haribazwa impamvu M23 itajya imbere ngo yigarurire ‘centre’ ya Sake yo mu burasirazuba bwa Congo, ngo ibe yakomeza gusatira umujyi wa Goma?
Amezi agiye kuba abiri M23 ivugwa mu nkengero za Sake, ingabo za leta n’abafatanya nazo bakora ibitero bya hato na hato byo kwigizayo M23 no kufungura umuhanda wa Minova – Sake – Goma bikananirana.
inzobere za ONU zikomeza kuvuga ko umutwe wa M23 ufashwa n’ingabo z’u Rwanda ,muri iki gihe uyu mutwe ntiwabashije kwigira imbere ngo wigarurire ‘centre’ ya Sake, ngo ibe yakomeza gusatira umujyi wa Goma.
Voltaire Sadiki Batundi ukuriye sosiyete sivile ya Masisi yabwiye BBC Gahuzamiryango ati: “Sake yabaye nk’ubutayu. Iragenzurwa gusa na Wazalendo na FARDC,ikindi gice gifitwe na M23, Abasivile bacye cyane nibo bakiri muri Sake , bandi cyane cyane ni abajura bajyayo bakongera bakahava bajya za Mugunga na Kasengetsi.”
Jean-François Rutwara wari utuye mu gace kitwa Mubambiro kegereye cyane Sake, ubu yongeye guhungira i Goma bwa kabiri mu kwezi kumwe kubera imirwano yo mu minsi ishize, yabwiye BBC Gahuzamiryango ko yahunze kuko ibintu byarushijeho kuba bibi.
Yagize ati: “I Sake no Mubambiro urebye hasigaye abantu bacye cyane, Sake yabaye isibaniro, ibibombe bya M23 n’ingabo za leta bimaze gusenya byinshi, biragoye cyane kuhaguma.”
Victoire Kalenga, umwe mu bagize sosiyete sivile ya Masisi, yabwiye BBC Gahuzamiryango ko i Sake hari ibirindiro bikomeye by’ingabo za SADC na FARDC.
Yagize ati: “M23 ntizoroherwa no gutsimbura abasirikare benshi ba SADC na FARDC n’intwaro zabo bari i Sake no Mubambiro.”
Kalenga yongeraho ati: “Urebye biyemeje kurindira umujyi wa Goma mu bice biwukikije ngo M23 itazawinjiramo”.
Mu mpera z’umwaka ushize ubwo M23 yarimo yigarurira uturere isatira Goma, Perezida Félix Tshisekedi yasezeranyije abatuye uyu mujyi ko “Goma ntizigera na rimwe ifatwa”.
Icyitegetse Florentine