Kunshuro ya mbere mu mateka y’umupira w’amaguru muri Afurika ,Umunyarwandakazi Salma Rhadia Mukansanga abaye umugore wa mbere usifuye umupira w’amaguru mu mateka y’igikombe cy’ Afrika
uba uyobowe n’abasifuzi b’abagore gusa uba uyu munsi kuwa kabiri.
Aya n’amateka mashya mu mumupira w’amaguru muri Afurika usanzwe umenyerewe nk’umupira y’abagabo. Iki cyitezweho gutangira guhindura ibintu mu gikombe cya Afrika, nk’uko umunyamakuru wa BBC dukesha iyi nkuru abivuga.
Uyu munyamakuru yakomeje avuga ati: “Buri muntu wese hano ategereje cyane kureba uyu mukino, cyane cyane aya mateka mashya. Kandi ni ikintu gikomeye kuri Salma Mukansanga n’igihugu cye.”
Kugeza uyu munsi n’ubwo ikipe y’igihugu , Amavubi itagiye mugikombe cy’Afurika ,ibyishimo ni byose kubanyarwanda kubera uyu mugore wakoze amateka mashya mumupira w’amaguru.
Kuri Stade Ahmadou Ahidjo i Yaounde ku mukino wa Zimbabwe na Guinea wo mu itsinda B uba 18h z’umugoroba ku isaha ya Kigali, Mukasanga araba ari umusifuzi wo hagati.
Arafatanya Carine Atemzabong (Cameroon), Fatiha Jermoumi (Maroc) bari ku mpande n’umusifuzi wa VAR Bouchra Karboubi (Maroc).
Ni ubwa mbere abasifuzi bane b’abagore bayobora umukino w’amakipe y’abagabo mu gikombe cy’Afrika kuva aya marushanwa yatangira mu myaka 65 ishize.
Umuyobozi w’abasifuzi muri CAF, Eddy Maillet yatangaje ko iki ari “igihe cy’amateka” mu kunoza no guteza imbere abasifuzi muri Afurika, nk’uko bivugwa n’urubuga rwa CAF.
Avuga kuri Mukansanga, Maillet yagize ati: “Uyu mwanya ntabwo ari uwa Salma gusa ahubwo ni uw’umukobwa wese ukiri muto muri Afrika ufite ishyaka ry’umupira w’amaguru kandi wibona nk’umusifuzi mugihe kizaza.”
Uyu muforomokazi wabaye umusifuzi
Uyu munyamakuru yagerageje kwegera Salma ngo baganire, ariko mw’irushanwa ntiyemerewe kuganira n’abanyamakuru, cyereka igihe byateguwe n’abateguye iri rushanwa.
Ubusanzwe Salma avuka i Rusizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda, yifuzaga kuzaba umukinnyi wa basketball ariko ntiyabigiramo amahirwe, yiga umwuga w’ubuforomo ariko kubera gukunda imikino asaba gukora amahugurwa y’abasifuzi mu 2008. Ni aho byatangiriye.
Mu myaka ya 2010 kuzamura yatangiye kuboneka asifura imikino y’abagabo muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, byari ibidasanzwe. Yarabikomeje kugeza ubwo ageze ku rwego rwo kuba umusifuzi mpuzamahanga.
Yayoboye imikino mpuzamahanga itandukanye y’abagore muri Africa, mu 2018 yasifuye igikombe cy’isi mu bagore batarengeje imyaka 17 cyabereye muri Uruguay.
Mu 2019 yasifuye igikombe cy’isi mu bagore cyabereye mu Bufaransa, ubu ari ku rutonde rw’abazatoranywamo gusifura igikombe cy’isi cy’abagore cya 2023 muri Australia na New Zealand.
Umwaka ushize, Salma Mukansanga yasifuye imikino Olempike yabereye i Tokyo mu Buyapani, niwe munyarwanda wa mbere wari usifuye iyi mikino.
Gusifura umupira w’amaguru ubu niwo mwuga umutunze, nubwo bwose yigiye kuba umuforomokazi ku rwego rwa A0, nk’uko yagiye abitangaza mbere.
Ku mukino wa mbere umugore yasifuye mu gikombe cya Africa tariki 10 z’uku kwezi kwa Mutarama hagati ya Guineya na Malawi mu mujyi wa Bafoussam, Salma Mukansanga yari umusifuzi wa kane (4).
Uyu munsi, araba ari umusifuzi wo hagati abakurikirana iyi mikino bamuhanze amaso ngo akiranure abagabo ba Zimbabwe na Guinea, akazi amaze imyaka irenga 10 akora.
UMUHOZA Yves