Mu matora yagenze uko byari byitezwe, Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yatowe n’amajwi 100% kuba umukuru w’ishyaka Chama Cha Mapinduzi riri ku butegetsi, abaye umugore wa mbere kandi ukuriye iri shyaka.
Umwanya w’umukuru w’iri shyaka nta muntu wari uwuriho kuva John Magufuli yatabaruka mu kwezi kwa gatatu.
Uyu munsi kuwa gatanu ni nabwo bwa mbere inama nkuru y’iri shyaka riri ku butegetsi yeteranye nyuma y’urupfu rwa Magufuli wari umukuru waryo.
Benshi barindiriye kubona impinduka Madamu Samia Suluhu azazana mu butegetsi no muri iri shyaka ryashinzwe mu 1977 kandi ryagumye ku butegetsi kuva icyo gihe.
Gusa ntabwo byitezwe ko hari byinshi azahindura muri politiki ya CCM ugereranyijwe n’uwo asimbuye.
Ubu, byitezwe ko Perezida Suluhu ashobora guhindura bamwe mu bakuriye intara (regional commissioners) n’uturere.
Inzobere kuri politiki ya Tanzania zivuga ko ashobora guhindura abayobozi bamwe na bamwe kugira ngo bimufashe kugera ku migambi ye, ariko politiki ngari ya CCM atayinyeganyeje.
Suluhu nawe yari asanzwe ari umwe mu bagize inama nkuru y’ubutegetsi ya CCM.
Azwi nk’umuntu wumva impande zifite ibitekerezo bitandukanye, ibyo yabigaragaje ubwo yari akuriye komite y’inteko ishingamategeko yigaga ku guhindura itegekoshinga rya Tanzania.
Ubushakashatsi butandukaye muri Tanzania bwerekana ko ashyigikiwe cyane n’abagore muri iki gihugu, kimwe mu bishobora kumufasha kuzagera ku ntego ze.