Nkuko bigaragara mu iteka no 025 / PR / 2021 ryo ku wa gatanu, 21 Gicurasi, perezida w’inama y’inzibacyuho y’igisirikare iyoboye Tchad Mahamat Idriss Deby Itno yashyizeho abajyanama bihariye n’abajyanama b’ubukerarugendo aho Samuel Eto’o Fils wamanyekanye mu mupira wamaguru ari umwe muri bo.
Iri teka rya Perezida wa Tchad ryashyizeho abajyanama badasanzwe 13 n’abambasaderi b’ubukerarugendo 24 barimo n’icyamamare muri ruhago Samuel Eto’o Fils.
Samuel Eto’o Fils asanzwe afitanye umubano mwiza n’igihugu cya Tchad kuko ku butegetsi bwa Idriss Deby, yari umwe mu bashinzwe kwamamaza ubukerarugendo bwa Tchad.
Samuel Eto’o kandi asanzwe afite ibikorwa muri Tchad birimo n’ishuri (École des champions) ryigisha umupira w’amaguru mu bakiri bato.
Mu mirimo mishya yahawe na Perezida mushya wa Tchad , azibanda cyane ku bukeragugendo bushingiye ku ngendo hagati y’igihugu cya Tchad n’igihugu cye cy’amavuko cya Cameroun.
Samuel Eto’o yamenyekanye cyane ubwo yari umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga ku mugabane w’i Burayi. Yakiniye amakipe akomeye nka Chelsea, FC Barcelona na Inter de Milan.