Uyu munsi Tariki ya 05 Werurwe 2021, nibwo urubaza ruregwamo Paul Rusesabagina , Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara n’abandi bantu 19 bahoze mu mutwe wa FLN rwakomeje kuburanishwa mu mizi mu cyumba cy’urukiko rw’ikirenga.
Mu gufata umwanya wo Kwiregura, Paul Rusesabagina yashimangiye ko kuba afungiye mu Rwanda binyuranyije n’amategeko agenga ubutabera mpuzamahanga. Rusesabagina na Me. Gatera Gashabana umwunganira mu mategeko bongeye gusaba ko urubanza rwe rwegezwa inyuma aho bavuga ko bagikusanya ibimenyetso.
Nsabimana Callixte Sankara wahoze ari umuvugizi wa FLN yabwiye urukiko ko akomeje gutungurwa n’ubwoba bwa Rusesabagina, mu gihe we yari amuzi nk’umugabo udatinya ubwo yari umuyobozi we.
Sankara yakomeje avuga ko ibyo arimo kubona kuri Paul Rusesabagina n’abunganizi be mu mategeko, bimeze nka kumwe umunyeshuri w’umunyabwoba yifuza ko bahora bimura ikizamini. Yagize ati”Njye Ndabona Rusesabagina n’umwunganizi we bameze nka ba banyeshuri twiganaga batinya ikizamini ku buryo bahoraga bifuza ko mwarimu yimura isuzuma(Interrogation)”.
Mu bindi, Rusesabagina yihannye umutangabuhamya Bishop Niyomwungere, aho avuga ko nawe yamutangiye ikirego bazaburana narangiza icyo ariho. Ati “Ndamwiyamye. Uwo muntu witwa umutangabuhamya ni we wanshimuse. Naramureze, mu rukiko rwa Arusha, simbona umuntu twaba tuburana ngo abe n’umutangabuhamya.’’
Paul Rusesabagina areganwa kandi na ,Nsabimana Callixte alias Sankara, Nsengiyumva Herman, , Nizeyimana Marc,Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani,Matakamba Jean Berchmans,Shabani Emmanuel, Ntibiramira Innocent,Byukusenge Jean Claude, Nikuze Simeon,Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata,Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred, Munyaneza Anastase alias Job Kuramba, Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba,Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas,Nshimiyimana Emmanuel,Kwitonda André,Hakizimana Théogène, Ndagijimana Jean Chrétien,Mukandutiye Angelina, Nsabimana Jean Damascène alias Motard