Igihugu cya Saudi Arabia cyakojeje isoni Perezida Donald Trump nyuma yo gutanga amafaranga menshi y’inkunga muri OMS/WHO kurusha ayo US ye yatangaga muri iri shami ry’umuryango w’abibumbye hanyuma ikaza kuyahagarika.
Kubera ubwumvikane buke n’ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS, Perezida Trump yafashe icyemezo cyo guhagarika inkunga USA yageneraga OMS avuga ko yananiwe gukora raporo y’ukuri kuri Coronavirus.
Ubu Saudi Arabia yahise yiyemeza guha OMS amadolari Miliyoni 500 agenewe gusa gahunda zo kurwanya icyorezo Coronavirus.
Umuryango wa Melinda and Bill Gates Foundation ni wo ubundi ukurikira USA mu guha OMS inkunga nini. Uyu muryango wahise na wo wiyemeza kongera ku nkunga watangaga Miliyoni 150 z’amadolari y’Amerika. N’ibindi bihugu byinshi bikaba byijeje OMS inkunga y’amafaranga.
Kuwa Kabiri w’iki cyumweru,Perezida Donald Trump yavuze ko Leta ye uahagaritse inkunga yageneraga ishami rya ONU rishinzwe ubuzima ku isi OMS/WHO.
Yavuze ko OMS “yananiwe inshingano zayo z’ibanze” mu guhangana n’icyorezo cya coronavirus.
Yavuze ko OMS/WHO yakoze ikosa rikomeye ryo guhishira ikwirakwira ry’iyi virus nyuma y’uko ibonetse bwa mbere mu Bushinwa, akavuga ko ibyo ikwiye kubibazwa anongeraho ko uyu muryango wabogamiye cyane ku Ubushinwa.
Trump yabwiye abanyamakuru ati: “Nategetse abo dukorana ko bahagarika amafaranga mu gihe turi kwiga ku ruhare rwa OMS mu kunanirwa bikabije no guhishira ikwirakwira rya coronavirus.OMS yananiwe inshingano zayo z’ibanze kandi igomba kubibazwa”.
Mu gusubiza ku byari bimaze kuvugwa na Trump, Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres yavuze ko “ubu atari cyo gihe” cyo guhagarikira inkunga OMS.
Leta ya Amerika niyo yari umuterankunga mukuru wa OMS, kuko mu mwaka washize yayihaye miliyoni $400, ari munsi gato ya 15% by’ingengo y’imari yose ikoresha.
Mu mwaka w’imari wa 2018-2019, Ubushinwa bwahaye OMS inkunga ya miliyoni $76 nk’umusanzu wayo na miliyoni $10 nk’inkunga y’ubushake nk’uko biri mu makuru atangwa na OMS.
Mu kwezi kwa gatatu OMS yatangaje ko ikeneye miliyoni $675 yo kurwanya iki cyorezo, ndetse birateganywa ko ishobora gusaba andi miliyari imwe y’amadorari.
Umuyobozi wa OMS/WHO,Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus yashimiye byimazeyo umwami Salman wa Saudi Arabia kubera iyi nkunga ikomeye yatanze mu rwego rwo guhangana na COVID-19 ikomeje koreka isi yose.
Hategekimana Jean Claude