Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe wa Sena yemeje Ambasaderi Claver Gatete nk’ugomba guhagararira u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye.
Ku wa Mbere tariki 7 Gashyantare 2022 nibwo habaye igikorwa cyo gusuzuma niba Gatete wahoze ari Minisitiri w’Ibikorwaremezo yakwemerwa nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni.
Nyuma yo gusuzuma raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano igaragaza ko afite ubumenyi, n’ubunararibonye buzamufasha mu nshingano ze, Sena yanzuye ko imwemeje muri uyu mwanya.
Ku wa 31 Mutarama 2022 nibwo Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma y’u Rwanda, Amb Gatete Claver wari Minisitiri w’Ibikorwaremezo asimburwa na Dr Ernest Nsabimana.
Amb. Gatete Claver wari umaze imyaka ine ari Minisitiri w’Ibikorwaremezo yahawe inshingano nshya agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i New York.
Claver Gatete yagiye ahabwa inshingano zitandukanye zirimo kuba Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, umwanya yabayemo kuva mu 2013 kugeza mu 2018. Yabaye kandi Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu nk’u Bwongereza, Ireland, Iceland. Yabaye kandi na Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, BNR.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza n’icya gatatu muri ‘Agricultural Economics’ yakuye muri University of British Colombia muri Canada.