Nkuko byatangajwe na sena y’urwanda,ivugako NTIDENDEREZA William umwe mubagize inteko nshingwamategeko y’Urwanda umutwe w’abadepite ko yitabye Imana kuruyu wa 3 Nzeri 2023,akaba yaguye mu bitaro byitiriwe u mwami faissal azize uburwayi.
Senateri Ntidendereza William yavutse tariki 11 Kamena 1950, akaba yitabye Imana afite imyaka 73. Yari amaze imyaka ine mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe wa Sena.
Senateri Ntidendereza yakoze imirimo itandukanye mu Rwanda. Kuva mu 1996 kugeza mu 2000 yari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, naho kuva mu 2006 yabaye Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, imirimo yeguyeho mu 2008.
Kuva mu 2009 kugeza mu 2012, yabaye Chairman wungirije w’Itorero ry’Igihugu. Muri 2012 kugeza mu 2018 yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Itorero ry’Igihugu, nyuma aza kujya mu Nteko Ishingamategeko kuba Umusenateri.
Ku bijyanye n’amashuri, Senateri Ntidendereza yari afite Impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Burezi ndetse n’iyigantekerezo.
Nk’umwe mu babaye umuyobozi w’itorero ry’Igihugu, Senateri Ntidendereza yagize uruhare rukomeye mu gutoza ibyiciro bitandukanye by’intore mu Rwanda, anabigisha kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda n’indangagaciro na Kirazira bigomba kubaranga nkabanyarwanda.
Senateri Ntidenderezwa yabaye kandi Umuyobozi w’Ihuriro rihuriwemo n’Abasenateri n’Abadepite bafite inshingano zo kurwanya Jenoside n’ibikorwa biyiganishaho, birimo guhakana no gupfobya jenoside.
Schadrack NIYIBIGIRA