Nyuma yo kwimurwa kw’abaturage bo muri Kangondo na Kibiraro Sena y’u Rwanda yasohoye itangazo rishima ibikorwa bya Guverinoma byo gutuza heza aba abaturage, bavanywe muduce twashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Iri tangazo ryasohowe nyuma y’inama yahuje ba Perezida ba Komisiyo yateranye ku wa gatanu, tariki ya 16 Nzeri, 2022 iyobowe na Perezida wa Sena, Dr. IYAMUREMYE Augustin yize igikorwa cya Komisiyo ya Sena y’Ubukungu n’Iterambere ry’Imari cyo “kumenya ibikorwa mu kwihutisha iterambere rirambye ry’imijyi”.
Sena ivuga ko mu kungurana ibitekerezo kuri icyo gikorwa, Inama y’Abaperezida yashimye ibikorwa na Guverinoma mu gutuza neza abaturage hagamijwe kunoza imiturire n’imitunganyirize y’imijyi nk’uko biteganyijwe muri Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (2017–2024).
Inama ya ba Perezida ba Komisiyo muri Sena, yashimye igikorwa cya Guverinoma cyo gutuza neza abaturage batuye mu Midugudu ya Kangondo I, Kangondo II na Kibiraro, mu Kagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera, Akarere ka Gasabo.
Aba baturage batangiye kwimurwa kuva mu ntangiriro z’iki Cyumweru, bakajyanwa gutura mu mudugudu wubatswe mu Kagari ka Busanza, mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.
Itangazo rigenewe Abanyamakuru ryasohowe na Sena, rigira riti “Inama y’Abaperezida isanga iyo gahunda ya Guverinoma igomba gukomeza, mu rwego rwo kurengera abaturage batuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, bagatuzwa neza.”
Abaturage bari banze kujya gutura mu Busanza bavuga ko bubakiwe inzu zidahwanyije agaciro n’imitungo bari bafite
Sena ivuga ko bishimangira iyubahirizwa ry’ihame remezo ryo Kubaka Leta iharanira imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo bagire amahirwe angana mu mibereho yabo.
Inama y’Abaperezida yasabye Abanyarwanda gukomeza gushyigikira gahunda za Leta ziteza imbere imibereho yabo.
Alain Mukuralinda Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko ibikorwa byo kwimura bariya baturage byarangiye kandi byagenze neza.
Nk’uko yabitangaje kurukuta rwe rwa Twitter yanditse ho ati “Kwimuka Kangondo na Kibiraro bigeze ku musozo nta muvundo. Leta ikomeje kandi gutega amatwi, no gushakira umuti ibindi bibazo byavuka nyuma y’aho bagereye aho bimukiye mu Busanza.”
Umuhoza Yves