Ikibazo cy’imibereho mibi ibarizwa mu mujyi wa Nairobi cyatumye benshi bahaguruka barahagarara ndetse ibi byatumye Senateri Karen Nyamu yemeza ko ikibazo cy’imibereho mibi n’akajagari, bibarizwa muri uyu mujyi ni bidakemurwa azayobora imyigaragambyo y’abagore bambaye ubusa.
Senateri Karen Nyamu yatangaje ibi yemeza ko yiteguye kuyobora imyigaragambyo y’abagore bo muri Nairobi, bagaharanira uburenganzira bwabo n’imibereho ikomeje kuba mibi ku batuye uwo mujyi, by’umwihariko ababa mu duce tw’utujagari.
Uyu musenateri yabivuze kuri uyu wa 18 Ukwakira ubwo yashyigikiraga umushinga w’itegeko rigamije kongera inkunga igenerwa abatuye mu tujagari.
Nyamu yavuze ko hakenewe ubufasha bwisumbuye ku bwo abatuye mu duce tw’utujagari bahabwa, byaba na ngombwa bagakora imyigaragambyo bambaye ubusa.
Ati “Abagore bo muri Nairobi, tuzajya mu mujyi twambaye ubusa niba ari cyo gisabwa ngo ijwi ryacu ryumvikane, abafata ibyemezo batwumve. Nairobi si akarere gakize nubwo ariho hari icyicaro cya Guverinoma n’inzu zihenze, ntabwo bivuze ko dukize.”
Uyu musenateri yavuze ko Leta nitahagoboka ngo ikemure ibibazo by’abatuye mu tujagari muri Nairobi, abaturage bazishakira inzira bigakemuka.
Yavuze ko ikibabaje ari uko ingengo y’imari nini ihabwa ibindi bice by’igihugu, Nairobi igafatwa nk’aho abayituye bose bakize kandi yuzuyemo utujagari n’abaturage babayeho nabi cyane.
Iki cyemezo cy’uyu mu Senateri kiramutse gishyizwe mu bikorwa, byaba bigaragaje ko igihugu cyananiwe gukemura ibibazo byugarije igihugu uhereye mu mujyi wa Nairobi.
Umuhoza Yves
Rwanda Tribune