Mu butumwa yanyujije kuri X, Senateri Muyumba Francine yasabye UPDS hamwe n’Ubutegetsi bwayo kugira ubutwari bagatera intambwe yo gusaba imbabazi Joseph Kabila kuko bamwibasiye igihe kinini bavuga ko atari umunye-Congo ko ahubwo ari umunyamahanga.
Mu butumwa bwe Senateri Muyumba yakomeje avuga ko ishyaka rya Perezida Tshisekedi ryibasiye uyu mugabo kuva kera , dore ko bakunze kuvuga ko ngo yaba ari umunyarwanda, abandi bakemeza ko afite inkomoko muri Tanzania bityo agahera aho avuga ko bagakwiye kumusaba imbabazi rwose.
Mu matora ya 2006 ubwo Joseph Kabila yiyamamarizaga kuba Pererzida, bakunze kugaragaza ko atari umunye-Congo ndetse bamwe bakemeza bashingiye ku moko bavuga ko ngo yaba ari umututsi .
Muri iki gihugu bakunze kugira ikintu cy’ivangura rishingiye ku moko, k’uburyo uwo bibasiye batangira kumutwerera ubwoko abandi batiyumvamo.
Ibyo nibyo Senateri Muyumba yashingiyeho asaba UPDS gutera intambwe bagasaba imbazabi Joseph kabila kuko bamusebeje bihagije.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com