Umusenateri Mwangacucu yashinjwe ibyaha by’ubugambanyi no gutunga imbunda mu rukiko rwa gisilikare.
Senateri Mwangacucu wahoze ari inkoramutima ya Perezida Kabira yashyikirijwe urukiko rwa gisilikare I Kinshasa, ni nyuma yuko atawe muri yombi taliki ya 03 Werurwe 2023, agahita agezwa muri Gereza ya Makala.
Ibi bibaye nyuma yuko habaye ibikorwa byo gusaka ikigo cye gishinzwe iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro SMB (société minière de bisunzu) mu Rubaya, aho bivugwa ko bahakuye imbunda, amasasu n’imbunda ya Masotera mu bubiko bwe.
Nyuma y’iryo saka Leta ya Kinshasa yahise imuhagarika ndetse yamburwa ubudahangarwa bwose yari afite, nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru wa Rwandatribune uri I Goma yavuze ko yagejejwe mu rukiko rwa gisilikare k’umunsi wejo hashize.
Uyu munyacyubahiro akaba n’umuherwe, amaze kumva ibyo akurikiranweho n’ubushinjacyaha nta kintu yabitangajeho.
Senateri Mwangacucu Edouard yavukiye muri ya Bushusha, Teritwari ya Rutschuru azwiho kuba umushoramari n’umucuruzi mu by’amabuye y’agaciro.
Mwizerwa Ally