Mu Rwanda uruhushya rwo gutwara imodoka rubona umugabo rugasiba undi, ibi bigatuma bamwe barushaka mu buryo butemewe kandi bitakagombye, ibi ngo bikaba biterwa n’ibizamini bahabwa bitajyanye n’igihe tugezemo.
Ibi byagarutsweho na Senateri Evode Uwizeyimana, avuga ko atumva impamvu mu Rwanda hakiri itegeko ryo gukorera perimi ritajyanye n’igihe; kuko ibyo bituma hari abazishugurika haba imbere mu gihugu ndetse no mu bindi bihugu bituranyi mu buryo butemewe, kuko bagowe no kuzibona imbere mu gihugu.
Senateri Uwizeyimana yabitangarije mu Nteko rusange y’Abasenateri yateranye muri iki cyumweru, ubwo Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Nsabimama Ernest, yatangaga ibisobanuro mu magambo, ahagarariye Minisitiri w’Intebe.
Yagize ati “Twaganiriye n’abafite bene izo mpushya zitemewe, batubwira ko uruhushya rwo gutwara imodoka mu Rwanda rubona umugabo rugasiba undi”.
Senateri Uwizeyima yanagarutse ku kizamini cya ‘démarrage’, avuga ko kitagombye gushyirwa mu byo abazatwara imodoka zigezweho za ‘automatique’ bazakora, mu gihe bizaba byatangiye.
Avuga ko gishyizwemo byatuma kubona impushya za burundu bikomeza kugorana, bigatera bamwe gushugurika mu bihugu bituranyi izitemewe n’amategeko.
Senateri Uwizeyimana ati “Mu bihugu biteye imbere démarrage ku modoka automatique mu mbwire ahantu bayikoresha? Ntabwo ibizamini bidakorwa ahandi kuko bitagezweho bikwiye kuba bikorwa ahangaha. Icyo kizamini cya démarrage bazajye bagikoresha umuntu ufite imodoka ya manuel”.
Minsitiri Nsabimama asobanurira Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, ingamba zihari mu kurwanya no gukumira impanuka zo mu muhanda zikomeje kwiyongera, icyo kibazo na cyo yakigarutseho.
Yavuze ko hari umushinga w’itegeko utararangiye ngo ushyirwe mu bikorwa, wateganyaga impinduka zinyuranye harimo n’uburyo ikizamini cya perimi gikorwa. Icyitwa démarrage cyagombaga gukurwaho ku modoka za automatique, kuko zimwe mu zikorwa ubu ibyo ahubwo bishobora kuzangiza.
Senateri Uwizeyimana avuga ko ibyo bikozwe, mu mutekano wo mu muhanda hajya habaho kugenzura niba umuntu adatwaye imodoka iri ‘manuel’ kandi urushya afite rumwemerera gutwara iri automatique, akaba yabihanirwa ariko hatabayeho kubavunika hakorwa ibizamini hamwe bitari ngombwa.
Mu kumusubiza, Minisitiri Nsabimana yavuze ko umushinga w’itegeko wari watanzwe urimo kwihutishwa n’inzego zitandukanye ngo urangire. Gusa yongeyeho ko mu gihe ibyo bitarakorwa hari ikigo cyuzuye mu Busanza, kirimo ibya ngomba byose byifashishwa mu gukora ibizamini byo gutwara ibinyabiziga kandi bigezwho.
Yavuze ko bamaze gukorana inyigo na Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, ku buryo ibizamini byajya bihakorerwa ku modoka za automatique n’iza manuel, kandi ko mu minsi ya vuba bizatangira gukorwa.
Ikindi cyagarutsweho mu gutwara ibinyabiziga, ni uko Senateri Nsengiyumva Fulgence wari wabajije impamvu hari ibigo byigisha amategeko y’umuhanda mu Rwanda, nyamara ibizamini byo gutwara ibinyabiziga bigakoreshwa na Polisi kandi aho higishirizwa, niba hujuje ibisabwa hakanatanze ibyo bizamini.
Minisitiri Nsabimana yasubije ko koko hari ibihugu bigira ibigo bikoresha ibizamini byo gutwrara ibinyabiziga, hanyuma Polisi yo ikagenzura gusa uko amategeko y’umuhanda yubahirizwa.
Gusa yavuze ko mu Rwanda ibyo na ho byashoboka uko ubushobozi bwagenda buboneka, ndetse bikabanza kuganirwaho n’inzego bireba bikanozwa.