enateri Bob Menendez wakunze kwibasira u Rwanda kubera ibibazo byo muri Leta ya Congo, yahamijwe ibyaha bya ruswa n’Urukiko rw’i New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu musenateri yahamijwe ibyaha 16 mu rubanza rwari rumaze iminsi 63 mu iburanishwa, nyuma yo kwemera ko yahaga ubufasha Guverinoma z’ibihugu by’amahanganawe akakira indonke harimo zahabu n’imodoka.
uyu musenateri wahoze akuriye Komisiyo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Sena ya Amerika, nyuma yo guhamywa ibyaha ashinjwa, abagize Inteko Ishinga Amategeko bo mu ishyaka ry’abademokarate bahise bamusaba kwegura.
Binyuze mu itangazo Chuck Schumer ukuriye abasenateri b’ama-democrate yasohoye yavuze ko Senateri Menendez agomba kubahisha aho ayobora, sena ndetse n’igihugu cye maze akegura.
Senateri Menendez nyuma yo kwemerera urukiko ibyo ashinjwa, yatangarije itangazamakuru ryo muri Amerika ko akiri umwere aho yavuze ko atigeze atatira indahiro ye kandi ashimangira ko yarwaniye igihugu cye
Sibyo gusa kandi n’Umunyamategeko we Adam Fee ntiyanejejwe n’umwanzuro w’urukiko ahubwo atangaza ko azajurira.
Ubushinjacyaha bushingiye kuri raporo wahawe n’Urwego rushinzwe Iperereza muri Amerika (FBI) bwatangaje ko yahawe indonke zifite agaciro ka $580,000.
Senateri Menendez arashinjwa gukorana n’ibihugu bitandukanye harimo Misiri, n’abacuruzi bakomeye batatu.
Muri aba bacuruzi barimo uwitwa Wael Hana na Fred Daibes bo baracyaburanishwa mu gihe undi mucuruzi Jose Uribe yemeye ibyaha ndetse aba umutangabuhamya ushinja Senateri Menendez.
Senateri Menendez yahamijwe biriya byaha mu gihe amaze iminsi yiyamamariza kusubira muri Sena ya Amerika nk’umukandida wigenga.
Cynthia NIYOGISUBIZO