Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Senegal bakomeje kwinubira igikorwa cyakozwe cyo gusubika amatora y’umukuru w’igihugu yari ateganijwe muri uku kwezi kwa Gashyantare 2024.
Nyuma y’uko hatowe itegeko ryo gusubika amatora muri iki gihugu ibintu bijyanye n’ikoranabuhanga nka internet byarahagaritswe bituma mu gihugu hose haba impagarara zitewe n’icyo cyemezo.
Aya matora yabayeho babanje gusohora ku ngufu abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi. Ibi byakozwe na jandarumori y’iki gihugu. Ukurikije Itegeko ryatowe, Macky Sall usanzwe ayobora Senegal azaba Perezida kugeza igihe hazatorwa undi mu Perezida.
Iri tegeko ryatowe n’abadepite 105. Umwe ni we utaritoye. Gusa ubwo ayo matora yabaga nyuma yaho, umwuka mubi hanze mu gihugu niko wagendaga uzamuka ku buryo bamwe bakomeje gutinya ibishobora gukurikira.
Iri tegeko rigiye kongerera Perezida Macky Sall andi mezi icumi ayobora Senegal, mu gihe andi matora yari kuba mu mpera z’iyi Gashyantare 2024. Ibi nibyo abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi bazize igihe basohorwaga bavuga ko bidakwiye.
Iri tegeko riravuguruza ingingo ya 27 n’iya 103 z’itegeko nshinga, bibuza guhindura umubare wa manda za Perezida, nk’uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje kubitangaza.
Uwitwa Ayiba Daffé, ati ” ibi ni amahano. Kongeza Perezida igihe cyo kuyobora biravuguruza itegeko Nshinga. Ntituzabyemera.”
Tubibutse ko Inteko Ishinga Amategeko ya Senegal yatoye iri tegeko risubika amatora ya Perezida Macky Sall yari ateganijwe kuba mu mpera z’uku kwezi kwa Gashyantare, maze yimurirwa ku wa 15 Ukuboza 2024.