Abantu bagera kuri bane (04) bavugwaho Koronavirusi baracyakurikiranwa n’abaganga mu bitaro bya Fann mu gihugu cya Senegali
Umukuru w’igihugu Macky Sall yashyizeho amabwiriza yo kwirinda no kwitwararika kuri iki cyorezo kimaze kugaragara muri iki gihugu harimo kutongera gusura abafungiye mu magereza no gukora isuku igihe kitazwi mu mihanda yose kuva kuri uyu wa gatandatu.
Ejo Kuwa kane washize , tariki ya 05 Werurwe , umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abasilamu yasubitse amasengesho.
Abakorerabushake bazindutse basukura Umusigiti munini wo muri iki gihugu uzwi ku izina rya Massalikoul Djinane. Kuri uyu munsi wa Ijuma , tariki ya 06 Werurwe , abasilamu bagera ku bihumbi cumi(10.000 ) barimo na Ibrahima Faye bategerejwe mw‘isengesho rikuru. Ku bw’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abayisilamu muri iki gihugu , yavuze ko nta mpamvu yo kugira ubwoba bwa “Coronavirus”.
Aragira ati « Icyorezo ntabwo aricyo cyabuza abayisilamu guterana ngo basenge , ahubwo cyaba ari ikibazo cy’ imyemerere».
Mu gihe abakorerabushake bakora isuku , Imam Khadim Lo arategura icyigisho. Kubwe ngo icyingenzi ni ukuzirikana gahunda y’amasengesho.
Agira ati « Birazwi ko ibiterane by’abantu benshi bishobora kuba imwe mu nzira yo gukwirakwiza indwara ariko ntihabeho ubwoba bw’isengesho. Nibikomeza gukara natwe tuzafata izindi ngamba.»
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuzima Aloïse Wally Diouf ntiyemeranya n’aya mabwiriza yo kubwira abayisilamu ngo bahame mu ngo zabo.
Aragira ati « Amasengesho ni kimwe mu biranga umuco n’imibanire y’abantu. Ahubwo icy’ingenzi nuko habaho ubukangurambaga no ugukomeza guhamagarira abaturage ba Senegali kugira uruhare mu kwirinda no gukumira ikwirakwira ry’iyi ndwara.»
Ku muryango w’Umusigiti wa Massalikoul Djinane hagomba kuba hari umuti wica udukoko , abayisilamu bakaraba intoki bacyinjira.
SETORA Janvier.