Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize Perezida Rajoelina yanditse kuri Twitter ko mugenzi we wa Sénégal Macky Sall, yatumije umuti wiswe Covid-Organics igihugu cya Madagascar kivuga ko uvura Coronavirus.
Dr Abdoulaye Bousso umwe mu bantu ba hafi ba Perezida wa Senegal akaba ahuza ibikorwa byo kurwanya coronavirus muri icyo gihugu yatangaje ko igihugu cye kitatumije uwo umuti ahubwo ko habayeho kwitiranya ibintu.
yagize ati “Nta makuru mfite y’umuti watumijwe n’iki gihugu, ndatekereza ko tuzategereza ibyo ari byo.icyo perezida wacu yatangaje ni uko yavuze ko yishimiye intambwe igihugu cya Madagascar cyateye kandi ko we na mugenzi we bazagirana ibiganiro nibiba ngombwa bakareba icyakurikira.”
Yakomeje asobanura ko Perezida Macky Sall, icyo yavuze ari uko igihugu cyiteguye kuba cyakwakira uyu muti ariko kikawusuzuma harebwa niba wafasha abarwayi ba Coronavirus.
OMS iherutse gutangaza ko ‘umuryango mpuzamahanga utigeze usaba kwivuza imiti iyo ari yo yose mu rwego rwo gukumira cyangwa kuvura Covid-19’.
Umuyobozi wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, na we yigeze gutangaza ko nta guca iy’ibusamo mu gushakisha umuti nyawo uvura Coronarvirus.
OMS yongeyeho ko hakomeje igerageza ku rwego mpuzamahanga yo gushakisha umuti wa Coronavirus.
Umuti wa Madagascar umeze nk’icyayi, ngo utanga ibisubizo mu gihe cy’iminsi irindwi. Ukoze mu giti cya Artemisia annua kimeze nk’ikimera cya Munukanabi gisanzwe gikoreshwa mu gukora umuti wa Malaria.
Ku wa 20 Mata ubwo yari mu Ishuri rikuru ry’Ubushakashatsi muri Madagascar, (IMRA), Perezida Rajoelina Andry, w’iki gihugu yabwiye abaminisitiri, abadiplomate n’abanyamakuru ko igerageza ryamaze gukorwa, abantu babiri bamaze gukizwa n’uyu muti.
Uwo muti wiswe Covid-Organics bavuze ko uzatangwa ku buntu ku bihugu biwukeneye cyane, ku bandi ugurishwe ku giciro gito cyane, amafaranga yose azavamo akazashyikirizwa IMRA kugira ngo atere inkunga ubundi bushakashatsi.
UMUKOBWA Aisha