Muri Senegal, guverinoma imaze kurekura abantu barenga 200 bari bafungiye ibya politiki. Minisiteri y’ubutabera yatangaje ko aba mbere 134 batashye guhera ejo bundi kuwa kane. Abandi 90 basohotse gereza kuri uyu wa gatanu.
Souleymane Djim, umwe mu bagize urugaga rw’imiryango y’imfungwa za politiki, yatangaje ko abandi banyururu 500 bazafungurwa vuba aha.
Ariko nta kanunu kugeza ubu ko kurekura umuyobozi wa mbere mu batavuga rumwe na leta, Ousmane Sonko, na Bassirou Diomaye Faye umwungirije mu ishyaka rye Pastef – Les Patriotes bafunze kuva mu mwaka ushize.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko abantu barenga igihumbi batawe muri yombi kuva mu 2021, ubwo Sonko yari atangiye guhangana n’ubutegetsi bwa Perezida Macky Sall, biza kuvamo imyivumbagatanyo yaguyemo abantu 14.
Hagati aho, CEDEAO (Umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’Afrika y’uburengerazuba) irifuza indi tariki idatinze y’amatora y’umukuru w’igihugu. Senegal nayo ni umunyamuryango wayo.
Mu itangazo yashyize ahagaragara, CEDEAO irasaba ikomeje “abo bireba bose mu by’amatora gushira mu bikorwa icyemezo cy’Urukiko rurinda iremezo ry’itegeko nshinga.”
Ejo kuwa kane, uru rukiko rwasheshe iteka rya Perezida Macky Sall ryagenaga ko amatora azaba kw’itariki ya 15 y’ukwezi kwa 12 gutaha, ruvuga ko binyuranyije n’itegeko nshinga.
Macky Sall yabanje kuburizamo amatora yari atenganyijwe kuri 25 y’uku kwezi (kwa kabiri). Manda ye izarangira kw’itariki ya 2 y’ukwa kane gutaha.
Kurekura aba bantu bije nyuma yuko urukiko rurinda iremezo ry’itegeko nshinga rutemeranyije n’icyemezo cyafashwe n’inteko inshinga amategeko cyo kwimura amatora kandi n’umunyamabanga w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika akaba yarasabye Macky Sall ko amatora akwiye gukorerwa ku gihe yari ateganyirijwe naho umuryango wa CEDEAO wo ukavuga ko ibibazo bya politike biri muri iki gihugu bikwiye gukemukira mubiganiro.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com