Urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga n’andi mategeko mu gihugu cya Sénégal rwaraye rufashe icyemezo cyo kuvuguruza icyemezo cya Perezida Macky Sall yaherukaga gufata cyo kwigiza inyuma amatora y’umukuru w’igihugu yari ateganijwe muri uku kwezi kwa Gashyantare, 2024.
Ni nyuma y’aho hari hamaze iminsi hagaragara imyigaragambyo muri iki gihugu yo kwamagana icyemezo cya Perezida Macky Sall cyo kwegezayo amatora, ndetse bikaba byaratumye n’abaturage batari bake bahasiga ubuzima mu mvururu bitewe n’uko Inteko ishingamategeko y’icyo gihugu yari yavuze ko amatora azaba mu kuboza, 2024.
Urukiko rukaba rwanzuye ko icyemezo cy’inteko ishingamategeka na Prezida Macky cyo kwigiza inyuma amatora agashyirwa mukwa 12, 2024 bitubahirije itegeko nshinga ry’igihugu bityo bakaba bahisemo kubikuraho amatora agakomezanya ingengabihe yayo.
Nk’uko ikinyamakuru Jeune Afrique dukesha iyi nkuru kibitangaza, abagize inteko y’urukiko basanze ariko bigoye ko amatora yazaba mu gihe cyari gisanzwe giteganijwe n’itegeko tariki 25 Gashyantare, kubera ko kuri ubu igihe gisa n’icyamaze kurenga, ariko bahamagarira inzego zishinzwe gutegura amatora kubikora vuba amatora akazaba mu gihe gikwiye.
Uru rukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga n’andi mategeko muri Sénégal rukaba rwahagarariye inyungu z’igihugu mu kubuza icyemezo cya Perezida Macky Sall kuko cyashoboraga gushyira igihugu mu kaga.
Uru rukaba ari urugero rwiza no ku zindi nkiko muri Afurika aho aho inkiko zishinzwe kurinda itegeko nshinga n’andi mategeko by’igihugu, zakagombye gufatira urugero ku byabereye muri Sénégal.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com