Sergeant Major Kabera Robert wamamaye mu Rwanda nka ‘Sergeant Robert’ wavuye mu Rwanda agatorokera muri Uganda, bivugwa ko yakekwagaho gusambanya umwana we, nyuma yuko umugore we babanaga muri Uganda amutayeyo agasubira mu Rwanda akishakira undi mugabo, na we yahise ashaka undi mugore.
Uwaduhaye amakuru y’imvaho, avuga ko Sergeant Major Kabera Robert yakoze ubukwe ku cyumweru, yiyemeza kubana akaramata n’umugore ashumbushije uwe wamutaye muri Uganda.
Uyu waduhaye amakuru kandi avuga ko umugore wa Sergeant Major Kabera Robert yamutaye muri Uganda, agasubira mu Rwanda, yagerayo agahita yishakira undi mugabo.
Ngo uyu mugabo wahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda, na we yanze kuzajya arara yipfumbase, ahita ashaka undi mugore ndetse bakaba barakoze ubukwe.
Sergeant Major Kabera Robert yavuye mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2020, ubwo byavugwaga ko yari ari gushakishwa akekwaho gusambanya umwana we w’umukobwa w’imyaka 15.
Ni icyaha byavugwaga ko cyakozwe tariki 21 Ugushyingo 2020, cyabereye mu rugo rwe mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Kuva icyo gihe yahise aburirwa irengero, nyuma biza kumenyekana ko yacikiye muri Uganda, ari na ho aba kugeza ubu akaba yanarongoye umugore wa kabiri nyuma yuko uwa mbere banabanaga muri Uganda, amusizeyo.
RWANDATRIBUNE.COM
Gatanya zireze mu bihugu byinshi,ahanini kubera gucana inyuma n’imitungo.Muli ibyo bihugu,couples z’ abashakanye zirenga 70% ziratandukana.Report ya National Institute of Statistics of Rwanda (NISR) yerekana ko muli 2019,mu Rwanda habaye Gatanya 8 941 muli couples 48 526 zasezeranye.Nyamara Imana yaturemye ishaka ko abashakanye baba “umubiri umwe”,bagakundana,bakabana akaramata.Nkuko Malaki 2:16 havuga,Imana yanga Gatanya.Abantu bose bakora ibyo itubuza izabakura mu isi ku munsi wa nyuma,isigaze abayumvira gusa, nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Niwo muti rukumbi wa Gatanya n’ibindi bibazo isi yikoreye.