Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Gicurasi 2022, Sgt Major Robert Kabera wahoze mu ngabo z’u Rwanda akaza gutorokera muri Uganda ahunze ubutabera, yatawe muri yombi na Polisi ya Uganda.
Amakuru yizewe avuga ko Sgt Major Kabera yafatiwe mu rugo iwe mu gace ka Masanafu, ko mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala.
Amakuru akomeza avuga ko Sgt Major Kabera yari yaramaze gushugurika ibyangombwa by’impunzi muri Ugnda, aho yari afite ikarita ya UNHCR ifite numero RM8-00007675.
Sgt Major Kabera Robert wamenyekanye cyane mu Rwanda ubwo yaririmbaga mu itsinda ry’ingabo z’iguhugu, rizwi nka Army Jazz Band, yahunze u Rwanda mu Ugushyingo 2020, nyuma yaho yari arimo gushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda akurikiranwehpo icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 15 yibyariye.
Bivugwa ko Kabera yatwawe n’itsinda ry’abapolisi ba Uganda bagera kuri 50 mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, aho bivugwa ko ashobora koherezwa mu Rwanda , ngo aburanishwe ku byaha akurikiranweho.Igikorwa cy kumuta muri yombi bivugwa ko cyateguwe n’Urwego Rw’Ubutasi bwa Gisirikare bwa Uganda CMI.
Bivugwa ko mbere Polisi ikihagera yagerageje gushaka gucika amennye idirishya, gusa nyuma akaza kwisanga ari benshi adashobora kubacika, ari naho yahise yemera bamujyana kumufunga.
Kugeza ubu amakuru yizewe avuga ko Segt Major Kabera afungiwe kuri Stasiyo ya Polisi ya Old Kampala aho arimo gukorerwa inyandiko mvugo yaherwaho yoherezwa kuburanishwa n’inkiko z’u Rwanda.
Abasesenguzi mu mibanire y’ibihugu bavuga ko ifungwa rya Sgt Major Robert Kabera, rije ari umusaruro w’imizahurire y’umubano w’ibihugu byombi. Ni nyuma kandi yaho Lt Gen Kainerugaba Muhoozio uyobora ingabo zirwanira ku butaka za Uganda atangarije ko umuntu wese uzaba ashaka kugirira nabi u Rwanda atazamworohera mu rwego rwo gushimangira umubano mwiza urimo kugaruka hagati y’u Rwanda na Uganda.
Sgt Maj Robert yatorotse ubutabera kuwa 21 Ugushyingo 2020, nyuma y’uko Urwegio rw’Igihugu rw’Ubugemnzacyaha RIB rwari rumaze kwemeza ko rumushakisha kubw’icyaha akurikiranweho cyo gusambanya umwana w’imyaka 15 yibyariye.