Nyuma yuko bimenyekanye ko Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte wiyise Sankara, bafungurwa ku bw’imbabazi za Perezida Paul Kagame, byamenyekanye ko bafungurwa hamwe n’abandi 18 baregwaga mu rubanza rumwe.
Bikubiye mu nyandiko ya Minisiteri y’Ubutabera dufitiye Kopi yasohotse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023.
Iyi nyandiko igaragaza ko Perezida Kagame yahaye imbabazi Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara ndetse n’abandi bantu 18 baregwaga hamwe mu itsinda rya MRCD-FLN.
Iri tangazo rivuga kandi ko izi mbabazi zahawe aba bantu, zidakuraho ibindi bihano birimo kwishyura indishyi z’akababari byari byarafatiwe aba bantu, bizakomeza kugumaho ndetse bikazubahirizwa.
Iri tangazo rya Minisiteri y’Uburabera kandi rigaragaramo amabaruwa yanditswe na Nsabimana Callixte asaba imbabazi Perezida Paul Kagame.
Harimo kandi inyandiko yanditswe n’abanyamategeko bunganiraga Paul Rusesabagina ari bo Me Gatera Gashabana na Me Rudakemwa Jean Felix, banditse mu izina ry’umukiliya wabo Paul Rusesabagina, basaba imbabazi Perezida Paul Kagame.
RWANDATRIBUNE.COM
Uko biri kose, birababaje.
Politike ni “Kor’itiku” yuzuye rwose.
Intore iturushintambwe yateye intambwe ndende iturebera aho tutabona buriya hari ibyo yabonye twe tutabona kandi bidufitiye inyungu twese abanyarwanda ntacyo dukwiriye kubivugaho kirenze icyo tuzi cyo n uko intore iturushintambwe yakoze ibyiza igihugu cyacu kikaba cyateye intambwe muruhando rw amahanga no commentIntore iturushintambwe yateye intambwe ndende iturebera aho tutabona buriya hari ibyo yabonye twe tutabona kandi bidufitiye inyungu twese abanyarwanda ntacyo dukwiriye kubivugaho kirenze icyo tuzi cyo n uko intore iturushintambwe yakoze ibyiza igihugu cyacu kikaba cyateye intambwe muruhando rw amahanga no comments