Nyuma y’uko abantu bari bitwaje intwaro bari bateye igihugu cye sierra Leone kuya 26 Ugushyingo, abaturage bagasabwa na leta kuguma mu ngo zabo, kuri uyu wa mbere bahawe kuba basubira mu buzima busanzwe.
Ni imvururu zatejwe n’abo barwanyi batari bazwi aho bashakaga kwinjira ahabikwa intwaro mu mujyi wa Freetown,muri Sierra Leone, mu gihe leta yari ihanganye na bo , leta yihanangirije abaturage kutava mu ngo.
Nyuma y’uko abaturage bahawe uruhushya rwo gukora nk’uko byari bisanzwe, guverinoma yoroheje ingamba zashyiragaho amasaha ntarengwa yo kuba abantu bavuye mu muhanda yari ashyizweho guhera tariki 26 Ugushyingo 2023.
Amakuru yatanzwe n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, nk’uko babibwiwe n’umuvugizi w’igisirikare Colonel Issa Bangura avuga ko abasirikare bagera kuri 13 bahasize ubuzima, abandi 8 barakomereka, ubu hakaba hashakishwa ababigizemo uruhare,ndetse bamwe muri bo bakaba bamaze gufatwa.
Ministre Chernor Bah, ushinzwe itumanaho n’uburere mboneragihugu muri Sierra Leone, yavuze ko abagize uruhare rw’ingenzi muri izo mvururu bafashwe, ubu bakaba barimo kubazwa n’inzego zibishinzwe, n’ubwo atemeza niba icyabaye ari ‘Coup d’Etat’ yari igiye kuba, ahubwo akavuga ko byose bisaba gutegereza ibizava mu iperereza.
Guhera kuri uyu wa mbere, amabwiriza ajyanye n’umukwabu udasanzwe, yorohejwe, kuko abantu basabwa kuba bari mu ngo zabo guhera saa tatu z’ijoro kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, kugeza ubwo hazatangwa andi mabwiriza mashya.
lbikorwa byose byari byahagaze bimwe byafunguwe, nta bantu batemberaga ariko birasa n’aho batangiye gusohoka mu mazu. Amaduka amwe yongeye gufungura, amabanki yafunguye, ndetse n’imodoka zitwara abagenzi zongeye gukora mu murwa mukuru Freetown.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com