Umushinwa uherutse kugaragara mu mashusho akubitwa n’umusore wo muri Sierra Leone aherutse kwirukanwa mu kazi n’ikigo cya CRSG (China Railway Seventh Group), azira kugaragaza ikinyabupfura gike mu kazi.
Inkuru y’uyu Mushinwa yamenyekanye inasakara mu ntangiro z’iki cyumweru. Amashusho amugaragara atonganya uyu musore wari ufite impapuro z’akazi mu ntoki, nyuma y’aho akubita za ntoki, impapuro zose zigwa hasi.
Uyu musore yararakaye, akubita uyu Mushinwa imigeri n’amakofe, Umushinwa ajya kuzana icyuma gisa n’umutarimba, ashaka kukimutera mu nda, ariko ntibyamukundira, ahubwo akomeza gukubitwa imigeri irimo uwo yakubiswe mu nda, yitura hasi.
Ikigo CRSG nyuma yo gusuzuma ibyabaye, cyasanze uyu Mushinwa yaritwaye nabi mu kazi, gifata icyemezo cyo kumwirukana tariki ya 9 Kamena 2021.
Kimwe mu bika bigize inyandiko y’icyemezo cya CRSG dukesha igitangazamakuru Mpasho kigira kiti: “Amakimbirane yabaye hagati y’Umushinwa uri mu bayobozi ba CRSG n’umunya-Sierra Leone uri mu bayobozi ba Kingho muri Tonkolili Minc Sitc ntabwo yari yitezwe.”
Ikindi gika gikomerezaho kivuga kiti: “Ubuyobozi bwa CRSG bwarebye imyitwarire y’umwenegihugu w’Umushinwa busanga idakwiye kandi ari mibi, icyaba cyayiteye cyose. CRSG irasaba imbabazi ku byabaye, yanafashe icyemezo cyo guhita yirukana uyu Mushinwa ku kazi.”
Hari amakuru yamenyekanye avuga ko mbere y’uko uyu Mushinwa yirukanwa ku kazi, yabanje kwiyungira n’uyu musore bagiranye amakimbirane imbere y’abayobozi babo bakuru.