Nyuma yaho izina rye rishizwe ku rutonde rwabo Padiri Nahimana Thomas yifuza gukorana nabo mucyo yise”U Rwanda Rushya kandi Ruryoshye” binyuze mu bahanuzi b’ibinyoma ba Padiri Nahimana, Kazigaba Andre yamuteye utwatsi avuga ko gukorana na Padiri Nahimana kwaba ari ukubura ubwenge ngo kuko hari imiziro myinshi afite Afite
Kazigaba Andre aragira ati:”Maze kumva ko izina ryange ryahamagawe muri guverinoma y’abasabwa gufatanya na Padiri Nahimana.Narabyumvise,mbitekerezaho ndetse ndabinononsora neza maze nsanga ntabasha gukorana nawe ku mpamvu zikurikira:
Icyambere ,uwatambukije ubwo butumwa usibye kumwumva ku mbuga nkoranyambaga simuzi. Ikindi iyo Mana avuga ko yamutumye ku bantu bayo ngo abitangaze, byari kumvikana cyangwa kurushaho, iyo Imana igenderera buri wese muri aba ikabimuhishurira.
Impamvu ya kabiri Padiri Nahimana ayoboza abantu igitugu gikabije.Padiri Nahimana akunda amafaranga kurusha abazima n’abapfuye. Muti gute? Nahimana ni eerezida wa Guverinoma yishuiriyeho kuko ntawamushyizeho. Simbona itegeko rigenga iyi Guverinoma ngo izajyaho ryari iveho ryari.
Nyuma yo gusaba miliyoni y’idorari ngo agiye i Kigali hari abayamuhaye ariko nyuma y’uko atabashije kugerayo, ntago yasubije ayo mafararanga, kuko icyo bari bayamuhereye kitagezweho. Yahisemo kuyarya. Ubwo ni ubujura.
Padiri Nahimana yahimbye undi mutwe ngo arashaka gushyiraho urwandiko rw’inzira ( Passport) y’impunzi. Ni ubujura bukabije kuko ku Isi yose ibi byangombwa bitangwa n’ibigo bya Leta bishinzwe abanjira n’abasohoka cyangwa ibihugu byakiriye impunzi bikagirana amasezerano na UNHCR. Ese Padiri Nahimana hari amasezerano yagiranye na UNHCR? Ategeka se ikihe gihugu? N’ibihe bihugu se bimwemera nka Perezida w’u Rwanda? Yatowe se nande? Ubwo nabwo ni ubujura bushukana butatuma nkorana nawe.
Ikindi akorana n’Abajenosideri. Urugero n’urwa Mukamugema Marie Claire umugore wa Mbonampeka Stanslas ,mu 1994 niwe wapakiye Interahamwe amakamyo ngo zijye kwica Abatutsi bari bahungiye mu Seminari nto ya Ndera. Ubwo nabibwiraga Padiri Nahimana yagiye gusubiza ngo abantu bashinja abandi ibinyoma. Namusabye gukora iperereza muha n’ibimenyetso, birimo nimero ya Telefone ya Musenyeri wayoboraga iyo Seminari mu 1994. Mubwira ko nzakomeza kumwishyuza igisubizo , ariko kujyeza uyu munsi ntagisubizo arampa. Ubwo rero ntago nakorana n’Umuntu utarampa igisubizo kuri iyo ngingo. Ibyo byose bituma ntakorana na Padiri Nahimana.
Thomas Nahimana yahoranye na Twagiramungu Faustin wamwinjije muri politiki bwa mbere. Byaje kurangira amucerembye ahubwo agenda amusebya. Ibyo Nahimana akora byose bingaragariza ko afite inyota y’amafaranga. Afite irari ry’amafaranga n’ubutegetsi.
Yumvikanye atuka anavuma Perezida Paul Kagame kandi ari pererezida wa Guverinoma iri mu gihugu mu gihe undi we ari Perezida wishyizeho na Guverinoma ye itagira ikicaro,itagira ibiyiranga,itagira itegeko nshinga n’ibindi byinshi. Ikindi uwo muvumo yanawutongeye kubana be. Njye ntago ibyo mbyemera kuko icyaha cy’umuntu ari gatozi mbibonamo urugomo, urwango .Icyo nacyo nticyatuma mfatanya cyangwa nkorana na Padiri Nahimana Thomas.
Yatangiye politike yivugira ko Kayibanda Gregoire ariwe cyitegerezo cye . Hari benshi babinenze,abandi barabimushimira aza no kumvikana atoba amateka y’u Rwanda no kuyagoreka. Hari ibyo atavuze muri ayo mateka kuko icyo gihe gihishe amateka menshi arimo ubwicanyi bwakorewe bamwe mu Banyarwanda ,ariko ntabyo ajya avuga muri ayo mateka yo mu gihe cya Kayibanda .Bigaragaza ko ashyigikiye umurenzaho cyangwa kurenzaho. Umuntu nk’uwo ubogama kandi ugoreka amateka ntacyo nafatanya nawe.
Nkuko perezida Paul Kagame yabivuze Imana nigira icyo inshakaho izaze ibinyibwirire ntizantumeho Padiri Nahimana.”
Kazigaba Andre n’umwe mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda akaba abarizwa muri opozisiyo ikorera hanze. Yabaye umuyoboke wa RNC ubwo yashingwaga mu 2010 ariko nyuma ari kumwe na Nsabimana Callixte Sankara, Noble Marara n’abandi bayivamo bashinga RRM bashinja Kayumba Nyamwasa igitugu no kwiharira umutungo wa RNC
Claude Hategekimana