Mu nama y’umushyikirano yabaye ku nshuro ya 19, Perezida Kagame yasubije, amagambo aherutse gutangazwa n’Abakuru b’ibihugu by’u Burundi na RDC baherutse kuvuga ko biteguye gukuraho ubutegetsi bwe mu cyo bise kubohora Abanyarwanda kandi aberurira ababwira ko uzifuza ko barwana bazarwana.
Ibi yabitangaje nyuma y’uko Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye atangaje ko yiteguye gufatanya na Perezida Felix Tshisekedi kugirango babohore Abanyarwanda. Ni amagambo yavuze ubwo yari yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Tshisekedi riherutse kubera I Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi a Congo.
Aya magambo kandi yaje yiyongera k’uyo Perezida Felix Tshisekedi yakunze gutangaza, ubwo yavugaga ko Abanyarwanda nta Kibazo bafite ko ahubwo ikibazo agifitanye n’Ubutegetsi bw’u Rwanda. Icyo gihe kandi yareruye avuga ko yiteguye gufasha uwariwe wese washaka guhirika ubutegetsi by’u Rwanda.
Perezida w’u Burundi yavuze ibi nyuma y’uko mu minsi ishize yeruye agashinja u Rwanda ko rufasha umutwe w’iterabwoba wa Red- Tabara, akirengagiza inshuro zirenze imwe u Rwanda rwatabaye u Burundi buri mu kaga.
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda kandi yagaragaje ko n’ubwo nta gitutsi na kimwe yasubije bamwe mu bakuru b’ibihugu byo mu karere, ko ariko uzamwifuzaho intambara we azayimuha.
Yagize ati”Ntabwo nigeze nsubiza ibi bitutsi biva mu burengerazuba no mu majyepfo, ibyo ntawe byica. Ariko igihe kizagera bazamenye ko bakoze ikosa rikomeye. Nta muntu dushotora, twakunze no kwanga ko badushotora, n’iyo babikoze turabyirengagiza, ibindi ni amagambo abantu badushyiraho amakosa kuri buri kimwe, batuma twikorera umutwaro wacu, ariko njye gutuma nikorera umutwaro w’abandi bizaba ikibazo. Ibyo ntibizabaho.”
Iyi nama y’umushyikirano ibaye ku nshuro ya 19, ikaba yitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu nzego z’igihugu barimo n’umukuru w’igihugu wahatangiye impanuro zitandukanye.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com