Umukuru w’igihugu cy’u Burundi yantenze abaturae b’igihugu cye avuga ko barya umusaruro wabo wose hanyuma ibiciro ku iso byazamuka ugasanga bari gusakuza cyane, yagize ati ‘’Njye sinari namenye ko ibiciro by’ibiribwa nabyo byazamutse kuko ndahinga nkarya ibivuye mu murima wanjye ndetse nkazigamira iminsi mibi.”
Ibi kandi umukuru w’igihugu yari yanabigarutse ho mu kiganiro yari yagiranye n’abaturage bo mu Kirundo, abamenyesha ko bagomba guhinga ndetse bakazigamira iminsi mibi, bakirinda kurya umusaruro wabo wose bizigiye kuzajya mu masoko , kuko ibihe bihinduka.
Umukuru w’igihugu yitanzeho urugero avuga ko we atajya amenya uko ibiciro by’ibiribwa byazamutse kuko agerageza guhinga kandi akizigamira n’iminsi mibi kuko atakwiringira ibyo ku masoko.
Umukuru w’igihugu Evaliste Ndayishimiye yasabye abaturage kugerageza guhinga no guha agaciro iyo mirimo kandi basarura bakirinda kotsa umusaruro no kuwumira bunguri batazigamiye Ejo hazaza.
Umuhoza Yves