Musanganfura asanga imyumvire iranga benshi mu b’anyapolitiki bo muri opozisiyo ari imyumvire yasigaye inyuma muri za 1990 kandi ubu turi muri 2020
Musangamfura Sixbert Umunyamabanga mukuru w’ishyaka Ishyakwe ryiyomoye kuri RNC ya Kayumba Nyamwasa, aherutse kuvuga ko abahisemo inzira yo gufata intwaro ngo bararwanya Leta y’uRwanda bari guca mu cyo yise inzira y’ubusamo kandi ko bitazabashobokera.
Mu Kiganiro aheruka kugirana n’umunyamakuru Jean Claude Murindabi ukorera kimwe mu binyamakuru birwanya Leta y’uRwanda Musangamfura umwe mu barwanya ubutegetsi bw’uRwanda avuga ko hari abantu b’abanebwe mu bitekerezo,
bibwira ko gufata intwaro ngo barwanye Leta y’uRwanda ari yo nzira nyayo bagomba gucamo ngo babashe gukemura ibibazo byabo, ndetse ngo ugasanga abantu bamwe babarizwa mu mashyaka atandukanye bakunda kuririmba bavuga ko babonye inzira y’urugamba hanyuma ngo reka abe ariyo bashigikira,Musangamfura avuga ko kuriwe iyi ari inzira y’ubusamo batazigera bashobora.
Ati:Nti wakora urugamba utareba kure ngo urebe hahandi hazatuma amahoro uharanira agerwaho, Kuba abantu bamwe bahora baririmba inzira yo gufata intwaro ngo barwanye Leta y’uRwanda mbona ari ugutera indirimbo ukaniyikiriza, kandi iyo nzira y’ubusamo idashoboka.
Sixbert Musangamfura akomeza avuga ko abantu babarizwa mu mashyaka arwanya ubutegetsi bw’uRwanda batagomba gukomeza kurangazwa naza serwakira zivuga ngo inzira y’ubusamo irabonetse maze yongeraho ko abarwanya ubutegetsi bw’uRwanda bagakwiye gushira imbere inzira y’ibiganiro n’amahoro kuruta iy’intambara kuko kugeza magingo aya byabananiye ndetse ko ababigerageje bose ntacyo barabasha kugeraho.
Akomeza avuga ko abanyarwanda baba muri opozisiyo bavuga ko bifuza guhindura ibintu mu Rwanda kandi nyamara nabo batarigeze bahinduka mu mitekerereze no mu mikorere.
Ubwo umunyamakuru Jean Claude Murindahabi yamubazaga niba abarwanya ubutegetwi bw’uRwanda baba bagifite amizero yo kugera ku ntego yabo , aho usanga abenshi bavugira kure y’uRwanda .
Yamusubije agira ati: nanjye ndi umwe mu bantu bakunze gufatanya n’abandi gushinga amashyaka arwanya Leta y’uRwanda ndetse dukora n’uko dushoboye ngo twishire hamwe, ariko icyagiye kigaragara n’uko imyumvire iranga benshi mu b’anyapolitiki bo muri opozisiyo ari imyumvire yasigaye inyuma muri za 1990 kandi ubu turi muri 2020 ,ariko ugasanga tugitekereza hahandi nta ntambwe turabasha gutera ,tutarabasha kwigobotora imigozi yari iduhambiriye kuva mu myaka ya 1990, ahubwo tugakomeza kuyigendana kandi tunakinganye imbereka.
Twebwe abo mw’ishyaka Ishakwe tubona ntamusaruro wavamo mu gihe tugikurubana ibyo byose byari biduhambiriye mu myaka ya kera ,bigatuma rero utabasha gutera intambwe ukuruye ibintu biremereye gutyo. Icyo tubona dukeneye ni ukongera gutekereza bundi bushya kandi tukareba kure.”
Ati:” hari bamwe twibwiraga ko guhuriza amashyaka ya politiki hamwe n’imiryango inyuranye bizatwongerera imbaraga zo kurwanya leta y’uRwanda ariko twaje gusanga twaribeshye kuko ntacyo twabasha kugeraho mugihe ubwacu tutumvikana kandi dukomeje no gukingana imbereka.
Musangamfura Sixbert ni umwe mu bantu barwanya ubutegetsi bw’uRwanda atuye mu gihugu cya Finland . Mu mwaka wa 2010 yagize uruhare mw’ishingwa ry’ihuriro RNC afatanyije na Kayumba Nyamwasa , Gahima Geral, Patrick Karegeya, n’abandi,
iyi nvugo ye iza yunganira iya mugenzi we Noble Marara washyize hanze ubutumwa busaba Opozisiyo kwitabira gahunda za Leta harimo Rwandaday n’inama y’umushikirano kuko bamaze gutsindwa urugamba igisigaye ari ukuyoboka soma inkuru yabyo birambuye: https://rwandatribune.com/noble-marara-yagiriye-inama-opozisiyo-nyarwanda-iba-hanze-kuzajya-yitabira-inama-yigihugu-yumushyikirano-na-rwanda-day-kuko-nta-ngufu-isigagaranye/.
Ubwo RNC yacikagamo ibice nyuma y’igihe gito ivutse biturutse ku bwumvikane bucye hagati ya Kayumba na DR Theogene Rudasingwa ,Musangamfura yagiye k’uruhande rwa Rudasingwa maze bashinga iryabo shyaka baryita New RNC ifite icyicaro muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika ariko nyuma baza kurihindurira izina baryita Ishakwe, kuri ubu niwe Munyamabanga mukuru w’ishyaka Ishyakwe rimwe mu mashyaka agizwe n’abahezanguni barwanya ubutegetsi bw’uRwanda.
Hategekimana Claude