Rayon Sports yatangaje ko yamaze kumvikana n’umuterankunga wayo mukuru, uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL, ku masezerano mashya azashyirwaho umukono mu minsi ya vuba.
Guhera muri Mata uyu mwaka, umubano ntiwari mwiza hagati y’abayoboraga Rayon Sports ndetse n’umuterankunga wayo, SKOL.
Nyuma yo gushyirwaho n’Urwego Rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) mu cyumweru gishize, Komite y’inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah, yatangiye ibiganiro byo kongera gukorana n’umuterankunga.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze na Rayon Sports, impande zombi zamaze kumvikana ku masezerano mashya azasinywa mu minsi ya vuba.
Yagize iti “Nyuma yo kugirana ibianiro byiza, twemeranyije hamwe ko inkunga yatangwaga yakwiyongera guhera mu mwaka w’imikino tugiye gutangira wa 2020/21. Mu gihe cya vuba SKOL na Rayon Sports FC tuzabagezaho amasezerano mashya yamaze kumvikanwaho n’impande zombi.”
Rayon Sports yari isanzwe ihabwa na SKOL miliyoni 66 Frw ku mwaka ndetse amasezerano asanzwe yari kuzarangira mu 2022.
Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yamenye ni uko uyu muterankunga yemeye kuzamura ibyo yahaga Rayon Sports bikagera hafi kuri miliyoni 120 Frw ku mwaka. Aya yiyongeraho
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwavuze ko bwasanze nta mwenda SKOL ifitiye ikipe kuko yatanze amafaranga agera kuri miliyoni 75 Frw mu mwaka ushize w’imikino wa 2019/20.
Yatanze kandi andi miliyoni 75 Frw yagiye mu bikoresho n’ibindi ikipe yifashisha umunsi ku munsi, kongeraho imyambaro y’abakinnyi ndetse n’ikibuga cy’imyitozo mu Nzove.
Ntirandekura Dorcas