Umuhango wo kwita izina abana b’ingagi mu Rwanda ni umuhango watangiye mu mwaka wa 2005,umaze gutuma ingagi zimaze guhabwa amazina zigera 377,imibare RDB itanga y’abasura parikiy’igihugu y’ibirunga ibamo ingagi ikomeza kugenda yiyongera ari nako igenda itanga imisanzu mu bukerarugendo mu Rwanda.
Iki ni igikorwa kibera ahitwa mu Kinigi,ni mukarere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru,kiba buri mwaka inshuro imwe,iyo hari umuhango wo kwita izina abana b’ingagi ,uba ari umunsi udasanzwe kuko haba hari imyiteguro ihagije ibanza gukorwa ahazabera igikorwa.
Kwita izina bifite isoko mu muco nyarwanda,aho bivugwa ko abitabiriye umuhango bagira amahirwe yo kwerekwa bimwe mu byarangaga umuco nyarwanda,kubuzima bwo murugo,aho berekwa inzu eshatu,iyambere nini yari iy’umwami,ikurikiyeho ari iyabakobwa ,ikurikiyeho ari iy’abahungu,aho bitandukaniye iy’umwami yaririmo urutara aricyo twakwita uburiri,iy’abakobwa yabaga irimo uruhimbi,rwo guterekaho ibyansi abakobwa bacundiragamo amata,iy’abahungu niyabari bashinzwe gucurangira umwami,kuzana amata bayakuye mu bushyo n’ibindi.
Abanyamusanze baturiye iyi pariki y’ibirunga bishimira cyane iki gikorwa cy’umuhango wo kwita izina ingagi ,dore ko ngo uko imyaka igenda yicuma ko ari nako bagenda babona amahirwe,cyane ko bakuwe kuri 5% bagashyirwa ku 10% mu bibafasha, biba byaturutse mu byinjiye biturutse mu musaruro uboneka muri iyo pariki.ndetse ko n’abahafite amahoteri baba babyungukiyemo.
Igikorwa cyo kwita abana b’ingagi amazina kimaze imyaka 18 n’uyu wa 19 turimo uyu munsi,ni igikorwa cyagiye gitanga inyungu ku baturage ndetse n’igihugu muri rusange,muri iki cyegeranyo turarebera hamwe imwe mu myaka yagiye itandukanye yarabayemi iki gikorwa kuva cyatangira kugeza uyu munsi bitewe n’imyaka yari yifitemo udushya.
2005: ubwo iki gikorwa cyatangiraga cyabereye mu karere ka Musanze, mu murenge wa Kinigi, kitabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Perezida Kagame n’abambasaderi hamwe n’abandi bavuga rikijyana , tutibagiwe n’abaharanira uburenganzira bw’ibidukikije.
Nyuma y’aha turasimbuka twerekeze muri 2011 ubwo hitwaga ingagi kunshuro ya 7
2011 ku nshuro ya 7 ,taliki 18 kamena 2011 ,hiswe abana b’ingagi 22,nibwo hagaragaye abafite inararibonye mu by’umuco nyarwanda
2012 ku nshuro ya 8 ,byabaye taliki 16 kamena 2012,hiswe amazina abana b’ingagi 19,aho hasobanuwe ijambo ‘’kwita izina’’aho John Gara waruyoboye RDB yavuze ko ari uguha agaciro no gufata neza ingagi zo mu birunga.kuko zidafitiye akamaro u Rwanda gusa ahubwo ko ari isi muri rusange.
Uyu mwaka abitabiriye iki gikorwa bakusanije amafaranga yo gufasha bamwe mu baturage batishoboye bari batuye mu nkengero za Musanze ndetse hashyirwaho ubukangura mbaga bwo kurwanya ba Rushimunsi
2013 ku nshuro ya 9,taliki 22 Kamena 2013,hiswe abana b’ingagi ,ubwo RDB yahumurije abantu bari bafitiye ubwoba inyeshyamba za FDLR zari zihamaze igihe.yabivugiye kubamenyesha ko hari harinzwe umutekano
2014,ku nshuro ya 10, taliki 7 Mutarama 2014, cyari igikorwa kigamije kongera ,guha imbaraga no kurengera umubare w’ingagi n’ibizikikije.
2015 ku nshuro ya 11 ,taliki 5 nzeri 2015 ,hiswe abana b’ingagi 24,hagaragaye ibikorwa byahamaze icyumweru ,birimo ibiganiro byo kurinda urusobe rw’ibinyabuzima ,gutaha ibikorwaremezo byubatswe na RDB,n’ibindi.
2016,ku nshuro ya 12,taliki ya 2 nzeri 2016, hiswe amazina abana b’ingagi ,22 bavutse mu miryango 12.
2017 ku nshuro 13 ,taliki 1 nzeri 2017 ,abana b’ingagi biswe izina ni 19 n’umuhango witabiriwe na benshi cyane kuruta imyaka yashize.
2018 ku nshuro ya 14,taliki 7 nyakanga 2018,abana b’ingagi bahawe amazina ni 23,abise amazina abenshi muri bo bari bambaye imyenda iranga umuco nyarwanda.
2019 umuhango wo kwita izina wari ubaye ku nshuro ya 15 ,uba taliki 6 nyakanga 2019,abana b’ingagi biswe amazina ni 25,aba bana bingagi amazina bahawe aganisha ku mbaraga za leta y’u Rwanda mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima by’umwihariko ingagi.
2020 ku nshuro ya 16,taliki 24 nzeri 2020,hiswe amazina abana b’ingagi 22 ,biswe amazina hifashishijwe ikoranabuhanga kubrya icyorezo cya covid 19 cyari cyatatse ibihugu byinshi.ago hagaragaye abakeza ibyiza by’u Rwanda rwagezeho nyuma y’imyaka 26 ruvuye mu icuraburindi rya genocide yakorewe abatutsi.
2021 ku nshuro ya 17 ,taliki 27 kanama 2021,uyu muhango wabereye ku ikoranabuhanga, kubera icyorezo cya Covid-19 ,abana b’ingagi bahawe amazina ni 24,ubwo habaye umuhango wihariye wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ingagi.
2022 umuhango wokwita ingagi mu mwaka wa2022 warubaye ku nshuro ya 18,uba taliki 2 nyakanga 2022,hiswe amazina y’abana b’ingagi 20 kuri uwo munsi,abana bbingagi biswe amazina bahita baba 354,uyu muhango kandi wari ubaye nyuma y’imyaka 2 yarishize kubera icyorezo cya Covidi-19 kibaye .aho bitari byemewe gukorerwa mu ruhame kubera impamvu y’icyo cyorezo.
2023 ku nshuro ya 19,uyu munsi taliki 1 Nzeri 2023 haritwa abana b’ingagi 23 nkuko bitangazwa n’urwego rushinzwe iterambere ry’igihugu,
Imyiteguro yo kwita izina ingagi yaranzwe n’udushya dutandukanye, muri two tukaba tugiye kuvuga igikorwea cyateguriwe muri aka karere cyatorewe mo umutware w’Abakono, iki gikorwa cyaje kugira ingaruka ku bayobozi batandukanye bo mu nzego z’ibanze.
Iki gikorwa cyasize hirukanywe abayobozi batandukanye mu turere, mu ntara ndetse ibi bihano bikaba byarageze no kubasirikare, bitabiriye iki gikorwa nk’uko byatangajwe na Perezida Paul Kagame.
Florentine Niyonkuru