Indwara ya sinusite ni indwara izahaza benshi iterwa na virusi, ishobora guturuka kuri bagiteri cg imiyege. Abantu bafite ubudahangarwa budakomeye nibo bibasirwa cyane na sinusite ituruka ku miyege cg bagiteri.
Sinusite ni indwara yo kubyimbagana no gututumba ibinogo by’izuru (nasal cavities. uku kubyimbirwa kandi guturuka kuri virusi, kenshi na kenshi kugumaho niyo ibindi bimenyetso byagiye.
Habaho ubwoko 2 bwa sinusite; iyoroheje n’ikomeye.
Iyoroheje ni imara iminsi mike. Iyi akenshi iterwa n’ibicurane cg allergies, naho ikomeye imara hejuru y’ibyumweru 8 cg se ikazajya igenda igaruka mu bihe bitandukanye cyane iyo ari mu gihe cy;ubukonje
Iyi ndwara ishobora kugaragara yoroheje cg ikomeye. Ni byiza kubanza kujya kwa muganga, ugasuzumwa ukamenya neza impamvu, ukaba wavurwa.
Ibimenyetso n’ibiranga sinusite
Ni kenshi abantu barwara ibicurane bakabyitiranya na sinusite, kubera ibimenyetso by’izi ndwara bijya gusa; ibimyira, kubabara umutwe cg kumva ubabara mu gihanga kimwe no gufungana.
Ibiranga sinusite akenshi ni:
Kugira ibimyira byinshi mu mazuru, Gufungana no guhumekera mu mazuru bigoranye, Kumva ubabara mu maso, cyane igice cyo munsi y’amaso cg aho imyenge y’amazuru ihurira, Kubabara mu gihanga, Inkorora no kugira umuriro, Kubabara amenyo, Kumva unaniwe, Impumuro mbi
Iyo ubonye ufite bimwe mu bimenyetso byavuzwe haruguru wihutira kujya kwa muganga bakagusuzuma.
Uwineza Adeline