Umubiri w’umuntu ukenera amazi menshi byibuze Litiro imwe n’igice ku muntu ufite ibiro bitarenze 50 kumunsi,icyakora si ngombwa ko umuntu anyway amazi gusa kuko hari n’ibiribwa ushobora gufata bikakongerera amazi mu mubiri, muri ibyo tugiye kuvuga Kokombure kuko igizwe n’amazi nibura 95%.
Sibyo gusa kuko kokombure ikungahaye kuntungamubiri zitandukanye bigatuma igira uruhare runini mukuba yanavura indwara zitandukanye mubuzima bwa muntu.
Reka turebere hamwe akamaro ko kokombure
1.kokombure ifasha kuringaniza no kugabanya ibiro by’umurengera
Amazi ari ku kigero cya 95%ari muri kokombure ntarinda gusa umubiri wacu umwuma gusa, ahubwo atuma munda huzura bityo umuntu ntabashe kurya ibiryo byishi aribyo bituma umuntu agira ibiro by’umurengera .
2.kokombure ikungahaye kuntunga mubiri nyinshi
Muri kokombure dusangamo intunga mubiri nyishi zitandukanye nka vitamin kndetse nandi mavitamine menshi nka B na C ndetse nimyunyungugu nka cuivre,phosphore,na potassiyumu.
3.kokombure ifasha kurwanya indwara ya kanseri
Kokombure igabanya ingano y’imyanda mu mubiri kandi ikaba yifitemo intungamubiri zifasha mukugabanya no kuryanya kudindiza ivuka ry’uturemangingo dutera indwara ya kanseri.
4.kokombure ifasha kurwanya indwara ya constipation
Kubera amazi menshi dusanga muri kokombure atuma igogorwa rigenda neza,bigatuma amara akora neza kandi akabona amazi ahagije bityo umusarani ugasohoka neza bitagoranye kandi woroshyo.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Healtline kivuga ko kokombure dusangamo intungamubiri zikurikira.
Ibitera imbaraga
Carbs,Porotoyine,Fibre,Vitamine c,Vitamine k,Umunyungugu ukungahaye kuri manyezuyumu, ndetse ‘Umunyu ngugu ukungahaye kuri potasiyumu
Jessica Mukarutesi