Umutwe w’inyeshyamba wa FDLR ubarizwa mu burasirazuba bwa DRC ugizwe na bamwe mu bahoze mu ngabo z’u Rwanda mbere y’1994 ndetse n’abawinjiyemo nyuma ufite ibirindiro mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Nkuko bamwe mu bari bawugize babivuga, ntabwo umutwe wavutse witwa FDLR ahubwo hari amatsinda abiri y’inyeshyamba z’abanyarwanda yakoreraga muri Congo ari nayo yaje kwihuza abyara FDLR.
Ishimwe Frederic, umwe mu bahoze muri uyu mutwe, asobanura ko FDLR ari imitwe ibiri yahujwe umwe ukaba waritwaga Abadusuma undi witwa Abahubiri.
Ishimwe Frederic avuga ko we mbere y’uko FDLR ivuka, yabaga mu mutwe w’Abadusuma. Avuga ko Abadusma bari abasirikare b’abanyarwanda birukanwe mu gisirikare cya Congo.
Yagize ati:”twabaga mu mutwe witwaga ARIR ya 2 mbere y’uko tubona akazi ko kujya gufatanya n’ingabo za Congo mu mwaka wa…Umunsi nyirizina wo kujyayo twari duhetse imitwaro myinshi iremereye kuburyo kugenda byaratugoraga kandi twagendaga n’amaguru, tuhagera twakerewe ugereranyije n’abandi bari baturutse mu yindi mitwe.
Tuhageze abo dusanze bati aba baje “doucement” bihera aho batwita abadusuma.”
Ishimwe avuga ko muri iki gisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC) bahahuriye n’abanyarwanda bo mu mutwe wa ARIR ya 1, aba bakaba barakundaga gusenga cyane bityo abasirikare b’ingabo za Congo, icyo gihe zitwaga FAC (Forces ArmeesCongolaise) babita aba HUBIRI biva ku ijambo ry’igiswahili “kuhubiri” risobanura kubwiriza mu itsinda ry’amasengesho.
Gen.Major Ntawunguka Pacifique alias Omega NZERI Komanda wa FOCA/ ABACUNGUZI
Akomeza avuga ko igihe cyageze FAC ikirukana imitwe yose itari iy’abanyekongo,aha akaba ariho ARIR ya mbere yihuje na ARIR ya kabiri bibyara umutwe wa FDLR.
Agira ati:”Igihe cyarageze baza kutwirukana dufata inzira twerekeza Imasisi. Gen Paul Rwarakabije wayoboraga umutwe w’Abahubiri, yavuye I Masisi n’ingabo ze ahurira na Gen Mudacumura Sylvestre wari ufite umutwe w’Abadusma i Kilembwe barihuza.
Bamaze kwihuza Abahubiri n’Abadusma babyaye FDLR n’umutwe w’ingabo witwa Forces Combattantes Abacunguzi (FOCA). Icyo gihe FOCA yayobowe na Gen Paul Rwarakabije aza kungirizwa na Gen Sylvestre Mudacumura.”
Ishimwe akomeza agira ati:”Niho twahuriye (i Kilembwe) bakora junction hakorerwa ceremony, ubwo urumva bari ba komanda babiri hagombaga kuvamo komanda umwe ubwo uwabaye komanda ni Gen Rwarakabije umwungirije aba Gen Mudacumura.”
Mbere y’uko Abahubiri n’abadusma bihuza mu kwezi kwa cyenda umwaka wa 2000, urubuga rwa Wikipedia rugaragagaza ko Abahubiri bakoreraga mu bice bitatu.
Babaga muri Brigade eshatu arizo Limpopo,Niyame na Lilongwe Brigade ya mbere yari ikambitse muri Kivu y’Amajyaruguru, iya kabiri iri mu ishyamba rya Shabunda, Mwenga, Kalehe, iya gatatu iri muri Kivu y’Amajyepfo. Ibi bice byose uko ari bitatu byabarirwagamo abasirikare bagera ku bihumbi 12.
Umutwe w’Abadusma wayoborwaga na Major General Sylvestre Mudacumura uherutse kwicwa n’ingabo za Congo.
Major General Sylvestre Mudacumura akaba yari umuyobozi wa FOCA ishami rya gisilikare rya FDLR mbere y’uko yicwa, akiri mu Rwanda Sylvestre Mudacumura yari umusirikare wungirije mu barindaga President Juvenal Habyarimana.
Ishusho nyayo y’abahubiri
Generali Iyamuremye Gaston uzwi ku izina rya Gen Rumuri
Ishimwe Frederic avuga ko aba basirikare bitwaga ‘Abahubiri’ batasengaga nkuko bikwiye ahubwo byari mu buryo bwo gutambutsamo ubutumwa bw’uwari umuyobozi wabo.
Ati:”Ubundi ziriya group ni izihitishwamo ubutumwa (message) bwa ba komanda kugira ngo yumvikane ifite ingufu, bwumvikane ko ari Imana yabivuze ariko si Imana yabaga yabivuze biba byaturutse mu buyobozi bakabijyanayo…
Noneho wa munsi wo gusenga mukaza gusenga abantu bagahanura, abantu bakitura hasi bakavuga ibintu ngo bari kuvugana n’Imana ariko iba ari imitwe ntabwo ari ukuvuga ngo wituye hasi kubera Imana noneho akajya yatambutsa ya message.
Ya message nawe wayumva uri umusirikare ukumva koko ari Imana iyivuze bigatuma urushaho kugira ubwoba. Uti Imana yavuze ibi n’ibi, kugira ngo ubyumve neza nta kindi kintu mugiye gutekereza niyo mpamvu byasabaga ko babicisha muri ya masengesho”.
Impamvu abadusuma n’abahubiri binjiye mu gisirikare cya Congo
Ishimwe Frederick yinjiye mu gisirikare cya Congo mu mwaka wa 1998, avuga ko we na bangenzi be ubwo bahunganga bajya muri Congo Brazzaville. Denis Sassou Nguesso ajya ku butegetsi bwa Congo Brazzaville, mu mwaka wa 1997, leta ya Congo Kinshasa yaje gusaba Congo Brazzavile ko yayiha abarwanyi b’abanyarwanda baba muri icyo gihugu ari naho binjiriye igisirikare cya leta ya Congo Kinshasa.
Kuri ubu FDLR/FOCA ihagaze ite?
Inyeshyamba za FDLR ziri mu myiyerekano
Tariki ya 18 Nzeri umwaka wa 2019, nibwo igisirikare cya Congo Kinshasa cyatangaje ko kishe Sylvestre Mudacumura, wari Umuyobozi Mukuru w’Umutwe wa FDLR.
Uyu mugabo wari warashyiriweho impapuro zimuta muri yombi n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha The Hague (ICC) kuwa 13 Nyakanga 2012, ashinjwa kugaba ibitero ku baturage ba Congo Kinshasa mu burasirazuba bw’iki gihugu, gusa yaje kwicwa ataratabwa muri yombi.
Kugeza ubu FDLR yahise ishyiraho umusimbura wa Gen Mudacumura witwa Gen. Ntawunguka Pacifique mu gihe FDLR yashingwaga yari igizwe n’abasilikare ibihumbi cumi na kimwe ubu hasigaye abatarenze Magana inani bamwe baguye kurugamba abandi baratahuka.
Umuhoza Yves