Mu nkuru twabagejejeho ubushize twabasobanuriye iby’ingoma Nyiginya n’ukuntu aribo ngobyi y’Abami cyangwa se aribo babyaraga Abami. Twasoje tubasezeranya y’uko mu nkuru y’ubutaha tuzabagezaho ibyaranze ingoma Nyiginya y’Abasinga, ari nayo tugiye kurebera hamwe.
Ariko mbere y’uko ngaruka kuri iyi ngoma reka mbanze mbasobanurire ijambo Abanyiginya nk’uko benshi muri mwe mwabinsabye. Nk’uko tubikesha Urubuga www.wikirwanda.org, rugaragaza ko abanyiginya ari ijambo rikomoka ku rurimi rw’Urunyankore, aribyo bivuga: « abantu barambye ku bukire n’ubupfura» bishatse kuvuga abatunzi ba kera bafite uruhererekane rw’ubutunzi mu myaka amagana n’amagana, batari abakire ba vuba cyangwa se ngo babe abakire bahoranye ubukene (abakire b’inkirabuheri).
Bakaba bari abakire bo muri icyo gihe, barambye ku bukire mu bwoko buvukamo abami. Abandi bo muri ubwo bwoko badafite ubukire buhagije (Ni ukuvuga ibikomangoma bitabashije kugira ubutunzi bwinshi), bitwa ABASINDI nka Yuhi I Musindi bakomokaho.
Ibyo bikaba bishobora kwerekana ko Umusindi w’umukire yashoboraga kuba Umunyiginya, n’Umunyiginya w’umukene yashoboraga kuba Umusindi, yakongera kugira umutungo uhagije, akongera gusubira mu Bunyiginya. Ni naho havuye ubwoko bw’Abanyiginya b’Abasindi, ariko usuzumanye ubushishozi, usanga bose ari abo mu nzu imwe y’Abanyiginya kuko ari bo bari bafite ingoma y’Igihugu kandi ni nabo Umwami Yuhi I Musindi akomokamo. Uru rugero rutanzwe haruguru rukaba rugaragaza neza inkomoko nyayo y’amoko.
Rumwe mu mbuga zandika amateka rugira ruti “Ishema ry’Abasindi ni uko barimo Abanyiginya babyariraga u Rwanda abami n’ibikomangoma”.
Ibyo bigashimangirwa na none n’igitabo cyanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu, umwanditsi ku muco, amateka n’ubuvanganzo cyitwa ‘Intwari z’Imbanza, zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro’, hagaragaramo ko Abanyiginya ari izina rusange ry’abakomoka kuri Gihanga, batigeze bagira inkomoko ku yandi moko, cyane cyane abafite inkomoko kuri Kanyarwanda Gahima.
Reka tugaruke ku ngoma Nyiginya y’Abasinga
Ingoma Y’abasinga ubundi yitwaga Mpatsibihugu. Ibi icyo bagendeyeho ni uko bakunze kuvuga ko akarere bari barimo kari kagari cyane. Twibuke ko Abasinga bari ugutatu: ab’ibanze ari bo Basinga b’abasangwabutaka, hakaba n’abandi baje nyuma y’Abanyiginya, ari bo Abanukamishyo n’Abagabe.
Abo Basinga b’abasangwabutaka banabitaga “Ababyarabami”, kuko abami ba mbere barindwi b’u Rwanda bikurikiranyije bavuka ku Basingakazi. Umwe mu bami babo w’igihangange ngo yitwaga Rurenge. Ibyo byatumye bamwe banabita Abarenge; ni ukuvuga ariko inzu ivamo abami babo nk’uko tuvuga Abahindiro (Abanyiginya).
Igihe cy’umwaduko w’Abanyiginya, umwami w’umusinga yari Jeni rya Bugoyi. Mbese yari akubye ubutaka bungana na Perefegitura ya Gisenyi, iya Kibuye, Bunyambiriri muri Gikongoro. Abasinga b’icyo gihe bari basakaye no mu zindi ntara zo muri Cyangugu y’ubu : Biru, Cyesha, Mpara, Busozo, Bukunzi.
Mu karere k’amajyaruguru ya Kivu, hari intara zari ziganjemo Abasinga : Bwishya, Jomba, Gisigari, Bwito, Gishari, Byahi na Kamuronsi. Abasinga babarizwaga no mu Burwi (Mvejuru na Buhanga-Ndara muri Butare y’ubu). Nta gitangaje rero kuba abitwa Abasinga kuri iki gihe ari bo benshi mu moko y’u Rwanda mu ijanisha.
Mu nkuru y’ejo tuzabagezaho ingoma Nyiginya y’Abazigaba
Uwineza Adeline
Rwanda Tribune.com