Ibuye rya Bagenge riherere mu karere ka Gakenke gaherereye mu ntara y’amajyaruguru, rikaba ari ibuye ritangaje kandi riteye amatsiko, ndetse rishobora kwinjiza n’amadovize
Iryo buye riherereye mu Murenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke, ni muri metero magana atatu uvuye mu gasantere ka Gakenke werekeza ku bitaro bya Nemba,bikaba bivugwa ko iryo buye rifite uburebure buri hagati ya metero 40 na 50 z’ubujyakuzimu.
Ibuye rya Bagenge ni kimwe mu bintu byinshi nyaburanga kandi bifite amateka akomeye biri mu Karere ka Gakenke, amateka atangaje y’iri buye akomeje kubera amayobera abarisura.
Iryo buye riherereye mu Murenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke, ni muri metero magana atatu uvuye mu gasantere ka Gakenke werekeza ku bitaro bya Nemba,bikaba bivugwa ko iryo buye rifite uburebure buri hagati ya metero 40 na 50 z’ubujyakuzimu.
Ku isaha ya saa ine n’iminota 30, ku kazuba k’agasusuruko ngeze mu gasantere ka Gakenke, nitemberera ntambitse gato mu gahanda k’igitaka ngeze ahantu hari ibuye rinini bigaragara ko ridasanzwe gusa rikaba rishinze mu butaka munsi y’umuhanda hagati y’inzu ikorerwa ubucuruzi(Boutique) n’akabari k’urwagwa.
Ngize amatsiko mbaza abagereye urwo rutare icyo baba baruziho,umusore uri mu kigero cy’imyaka 28 ambwiye ko ari “Ibuye rya bagenge” ariko ko nta byinshi ariziho ko ahubwo nabaza abakuru(abasaza n’abakecuru); bitumye nerekeza murugo rwa Ukizuru Fulgence umusaza ufite imyaka 79 kuko ari we bandangiye ko yamfasha kumenya byinshi kuri iryo buye.
Umusaza Ukizuru asobanura ko amateka y’iryo buye ari aya kera cyane mbere y’umwaduko w’abazungu mu Rwanda ku ngoma y’umwami Ruganzu II Ndori, akaba avuga ko ibyo ariziho ari ibyo nawe yabwiwe n’abasekuruza be.
Agira ati, “Data umbyara yambwiye ko iri buye ryahoraga rizenguruka mu kirere rishakisha abahinzi mu gihe babaga bageze ku meza[bari kurya/gufungura], icyo gihe ngo ryabateshaga ibiryo bakiruka bagahunga nuko bimaze kubarambira babwibwira umwami Ruganzu watwaraga[wayoboraga] icyo gihe.”
Uyu musaza akomeza avuga ko, Ruganzu akimara kumenya iby’iryo buye yahise aza gutabara nuko ahura naryo arikubita umugeri riri mu kirere rihita rigwa hasi nuko arishingaho uruhembe rw’umuheto ndetse n’imbwa ze zirihagarara hejuru, kuva icyo gihe rihagarika kongera gutesha umutwe abaturage.
Iyo witegereje ‘Ibuye rya Bagenge’ ubonaho amajanja y’imbwa bikaba bivugwa ko ari ay’imbwa z’umwami Ruganzu II Ndori watumye rihagarika gukomeza kugenda mu baturage.
Rwandatribune.com