Abanyarwanda benshi n’abatura Rwanda bakunze kugirana amakimbirane ashingiye ku kubona inzira ibageza aho batuye ,kubaturanyi babo, ku ivomo ndetse no mumirima yabo, bigatuma ufite isambu ikwiye gucibwamo inzira yinangira kuyitanga,aho bamwe bishora mu makimbirane rimwe na rimwe ashobora no kubyara ibyaha.
Hashingiwe kuri ibi Rwanda Tribune yifuje kubasobanurira iteka rya Minisitiri rigena uburyo inzira isabwa n’uburyo bwo kuyitanga.
Iteka rya Minisitiri No 008/MoE/22 ryo kuwa 12/05/2022 rigena ubwoko bw’inzira zitangwa ryasotse mu igazeti ya repubulika y’u Rwanda no 23 Bis yo kuwa 06/06/2022 mu ngingo yaryo ya 2 rigena ubwoko bw’inzira zitangwa ko ari ubu bukurikira:
1.Inzira igera mu butaka bw’umuntu,
2.Inzira igera ku iriba,
3.Inzira igera ku mugezi cyangwa ku kiyaga.
Iri Teka rikomeza rigaragaza uburyo n’igihe inzira itangwa nko mu ngingo yaryo ya 3 ivuga ko nyir’ubutaka atanga inzira mu gihe:
1.Iyo umuturanyi we akeneye inzira igera mu kwe,Kandi nta handi yanyura,
2.Iyo abantu bakeneye inzira igera ku iriba riri ku butaka bwe,kandi iryo riba atari we ubwe waryifukuriye;
3.Iyo abantu bakeneye inzira igera ku mugezi cyangwa ku kiyaga, Kandi nta handi banyura.
Muri iri Teka hateganyijwe n’ingano inzira isabwa idakwiye kujya munsi cyangwa hejuru nk’aho mu ngingo yaryo ya 4 ivuga ko inzira itajya munsi ya metero imwe (1m) kandi ko itarenza metero imwe n’igice(1,5m) .
Mu ngingo ya 5 yiri Teka hateganyijwe uburyo inzira itangwamo ikaba ivuga ko umuntu ushaka inzira abisaba nyir’ubutaka mu nyandiko,akagenera kopi ubuyobozi bw’akagali ubwo butaka buherereyemo .
Kandi ikomeza ivuga ko nyir’ubutaka agena aho iyo nzira inyura nta kiguzi, hagendewe ku miterere y’aho hantu,mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) uhereye ku munsi yakiriye ubusabe.
Kandi iyi ngingo ivuga ko iyi minsi irangiye nyir’ubutaka atagennye aho iyo nzira inyura,usaba inzira ashyikiriza mu nyandiko,ikibazo cye ubuyobozi bw’Akagali ubutaka buherereyemo kugira ngo bugikemure ,akagenera kopi nyir’ubutaka.
Ukurikije ibiteganyijwe niri Teka rya Minisitiri bigaragara neza ko gutanga inzira atari ubushake bw’uyitanga ahubwo ari itegeko ko usabye inzira ayihabwa.
Mucunguzi obed.
Rwanda tribune.com.