Sosiyete civile n’Abaturage ba Bunyakiri muri Teritwari ya Kalehe, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo basabye guverinoma na Komisiyo y’igihugu ishinzwe impunzi gukora ibishoboka byose bakaba ibitero kuri iyi mitwe yitwaje intwaro iboneka muri aka gace igatahurwa vuba bwangu bishoboka ,kugira ngo amahoro arambye agaruke muri aka kariya gace k’igihugu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Bagasaba Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) gutangira ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya Nyatura ifatanije na CNRD hamwe n’indi mitwe yitwaje intwaro yose iri mu mu misozi miremire ya Mubuku na Ziralo hamwe n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro ya zahabu muri parike ya Kahuzi Biega.
sosiyete sivile ya Bunyakiri mu ifasi ya Kalehe mu ibaruwa yandikiye Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepfo iragaragaza ko umutekano muke ugenda wiyongera bitewe n’umutwe w’abimukira witwaje intwaro w’abanyarwanda ,hamwe n’abo bafatanije muri aka gace cyane mu misozi miremire ya Mubuku na Ziralo.
Muri iyi nyandiko, sosiyete ya Bunyakiri yerekana ko kuva mu Kwakira 2018 ari bwo hagaragaye ingendo z’abo banyamahanga muri ako karere kandi bitwaje intwaro. Umuvugizi wa Sosiyete sivile muri ako gace ganira n’Umunyamakuru wacu ukorera Uvila yagize ati: Abantu b’abimukira bitwaje intwaro bateje akaga, bongeye kwiyubaka ubu bari mu misozi miremire ya Mubuku na Ziralo aho bishyira hamwe n’Abasangwabutaka i Katasomwa, Bibatama, Nyamugari, Kashiye, Rutare , Muzimu, Chireta, Chinono, PNKB n’ahandi bakabuza umutekano abaturage ,turasaba ingabo zacu za FARCD kuturengera.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko muri iyo baruwa Sosiyete sivile, igaragaza ko abenshi muri abo bitwaje intwaro bavuga ikinyarwanda, baje baturutse mu gace ka Masisi mu majyaruguru ya Kivu binjira mu baturage baho bagatura nk’abimuwe cyangwa impunzi nyamara bagamije guhungabanya umutekano.
Iyi nyandiko igaragaza ko CNRD / FDLR umutwe witwaje intwaro wahagaragaye kuva muri Mutarama 2019 , nyuma y’ibikorwa bya gisirikare bya FARDC byarwanyaga iyi mitwe ihungabanya umutekano wa DRC , uyu mutwe wahungiye muri parike ya Kahuzi Bièga, ngo abenshi muri bo bihisha mu miryango y’Abahutu bo muri Kongo bahamaze igihe kinini mu misozi miremire.
Muri iyi Baruwa ya sosiyete Sivile muri Bunyakiri Teritwari ya Kalehe ikomeza igira iti “Ubu ni bwo buryo bwo kwamagana ingufu zose politiki iyo ari yo yose igamije gushyiraho abitwaje intwaro n’abasivili muri kariya gace k’akarere ka Kalehe. kuri ubu imiryango itegamiye kuri Leta iri gufasha abakuwe mu byabo abana n’imiryango irenga 1000 kubakirwa inkambi i Katasomwa .
Mu kiganiro Rwandatribune yagiranye n’Umuvugizi wa Operasiyo Zokola I Kapiteni Didier Kasereka,yemeje ko impungenge z’abaturage zifite ishingiro ariko,ingabo za FARDC zatangije ibitero byo guhiga abo barwanyi,yagize ati:murabizi neza ko mu cyumweru gisize twagabye igitero ahitwa Ziraro kigahitana Col Javeli n’abagenzi be,kandi ibikorwa byacu birakomeje ntituzemera na rimwe ko igihugu cyacu,gikomeza kuba indiri y’imitwe y’iterabwoba,ndamenyesha abanyekongo ko ingabo zabo zibari inyuma.
Nkundiye Eric Bertrand