Mu nama yahuje akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano ku isi kuri uyu wa 31 Werurwe bongeye kwemeza kubwishi ko amahoro n’umuteka byo muri Somalia bigomba kubunga bungwa n’umutwe ushinzwe amahoro n’umutekano w’ubumwe bw’Afurika.
Iritegeko rishya ryatowe kuri uyu wa kane rivuga ko uyu mutwe uzajya ugabanyamo amatsinda nibura guhera ku bihumbi 20 000 kugera kuri zero, bakazaba bagizwe n’abasirikari n’abasiviri ndetse n’abapolisi .uyu mutwe ukazageza muri 2024.
Uyu mutwe mushyashya w’ubumwe bw’afurika ngo uzafasha igisirikari cya Somalia kugira imbaraga zihagije zo kurwana ku gihugu cyabo.
Uyu mutwe uje usimbura ingabo z’ AMISOM zarangije manda yazo kuri uyu wa 31 Werurwe.iki gihugu cya Somalia kivuye mu mirwano ikomeye n’umutwe w’iterabwoba wa AL-SHABABU mu cyumweru gishize, iyi mirwano ikaba yaraguyemo abatari bake.
Iki gihugu kandi cyo mu ihembe ry’Afurika kugeza ubu cyananiwe gutegura amatora y’abagize inteko ishingamategeko, kugira ngo nabo bazategure amatora y’umukuru w’iguhugu.
UMUHOZA Yves