Perezida wa Somalia, Mohamed Abdullahi Mohamed, yahagaritse Minisitiri w’Intebe Mohamed Hussein Roble, amushinja kubangamira iperereza ku birego bya ruswa.
Itangazo ryaturutse mu biro by’Umukuru w’Igihugu muri Somalia, rivuga ko Minisitiri w’Intebe yahagaritswe kuko yari amaze igihe agaragara mu bikorwa bya ruswa.
Bivugwa kandi ko yabangamiraga iperereza ryakorwaga ku butaka yigwijeho mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Umubano hagati ya Perezida na Minisitiri w’Intebe wari umaze igihe urimo agatotsi, ku buryo hari ubwoba ko ushobora gutuma amatora ateganyijwe muri iki gihugu ataba.
Ku Cyumweru, Roble yashinje Perezida gushaka kubangamira ibikorwa by’amatora.
Uretse Minisitiri w’Intebe, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu mazi, Abdihamid Mohamed Dirir, na we yakuwe mu nshingano kubera iperereza ari gukorwaho.
Uwineza Adeline