Itangazo ryasohowe n’igisirikare cya kenya, rivuga ko igihugu cyabo cyatanze imfashanyo y’ibiribwa n’imiti ku baturage bo muri Somalia bari bishwe n’amapfa.
Kenya ikomeza ivuga ko iyi nkunga itanzwe mu rwego rwo kwifatanya na Somalia, nyuma y’igitero cy’ibisasu cyaguyemo abagera ku 120 ku murwa mukuru, Mogadishu.
Col. Victor Kang’ethe yagize ati “Turumva akababaro barumuna n’abashiki bacu bo muri Somalia bafite, kandi turashimira igitekerezo cya Perezida William Ruto, cyo gufasha no guhumuriza abaturanyi bacu.”
Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua kuwa Kane yasabye abatuye Kenya bifashije gufasha abavandimwe babo bugarijwe n’inzara.
Yagize ati “Nta munya-Kenya ukwiye kwicwa n’inzara mu gihe abandi bafite ibiryo birenga ibyo bakeneye.”
Iyi nkunga yateye urusaku ku mbuga nkoranyamba, kuko Kenya nayo raporo zigaragaza ko kimwe cya kane cy’abaturage baba mu bice bibamo izuba bakeneye inkunga y’ibiribwa mu buryo bwihutirwa
Uwineza Adeline