Sosiyete Sivile inzwi nka ” Force Vives de Nyiragongo” ivuga ko yakusanyije ibimenyetso byemeza neza ko Abarwanyi ba M23 batigeze bava mu gace ka Kibumba ndetse ko hari n’abandi benshi babarizwa mu gace ka Buhumba .
Mambo Kawaya Umuyobozi w’iyi Sosiyete Sivile ikorera muri Teritwari ya Nyiragongo yashize hanze Inyandiko, ivuga ko nyuma yo gukora iperereza basanze Abarwanyi ba M23, batarigeze bava mu gace ka Kibumba na Buhumba ahubwo ko bakiri mu birindiro byabo biherereye muri utwo duce.
Yatangiye avuga ko Abarwanyi ba M23 baca mu gace ka Mikeno bakanyura mu gace ka Mwaro berekeza muri Pariki ya Virunga, bafite intego yo kugenzura Gurupoma ya Rusayu n’umuyoboro wa Kilorirwe muri Teritwari ya Masisi.
Akomeza avuga ko muri Gurupoma ya Kibumba , abarwanyi ba M23 bari ku gasozi ka Bizuru mu gace ka Kingarame, kuri Loji ya Mikeno/ICNN, Hehu na Kabindi mu ishyamba ry’inturusu riherereye mu cyaro cya Rulimba.
Yongeraho ko mu gace ka Buhumba, Abarwanyi ba M23 babarizwa ku rusengero rwa Kiliziya gatolika mu gace ka Chegera, Harama/Nakabumbi, ku Ishuri rya pirimeri ya Jibu mu gace ka Ngobera, CLPC Buhumba, ku gasozi ka Nyundo gaharereye mu gace ka Rwibiranga, Kitotoma/Hebu, ku mashuri ya Pirimeri ya Mizabibu ho mu gace ka Kabuye no mu marembo ya PM werekeza Ruhunda/Rwibiranga na Kabagana.
Mambo Kawaya, yongeraho ko Abarwanyi ba M23 bari mu gace ka Kibumba ahora basimburana ndetse bakorana bya hafi na bagenzi babo bari mu gace ka Buhumba.
K’urundi ruhande ariko, FARDC yo iheruka gutangaza ko Abarwanyi ba M23 bavuye muri Kibumba , maze aho kwerekeza mu birindriro byabo bya kera biherereye mu gace ka Sabyinyo nk’uko bikubiye mu myanzuro ya Luanda, bigira mu bindi birindiro bya M23 biherereye muri Teritwari ya Rutshuru .
FARDC , yakomeje ivuga ko ibyo M23 ari gukora iva Kibumba ari uguhindura amayeri y’urugamba , igamije gukomeza ibirindiro byayo biri muri Teritwari ya Rutshuru kugirango ibone uko igaba ibitero muri Teritwari ya Masisi no gufata Umujyi wa Goma inyuze mu cyerekezo cya Sake aho guca mu kererecyezo cya Kibumba.
Ni mu gihe Ingabo zihuriweho n’Ibihugu bya EAC, zemeza ko M23 yavuye muri Kibumba ndetse ko yasize ako gace mu bugenuzi bwazo.
Ibi kandi ,byemejwe na Gen Jeff Nyagah ukuriye izo ngabo mu biganiro aheruka kugirana na Perezida Felix Tshisekedi i Kinshasa.
Umutwe wa M23 wo, wakunze kuvuga ko Sosiyete Sivile zo muri DRC zahindutse ibikoresho by’Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi mu rwego rwo guharabika Umutwe wa M23 no kuwangisha Abanyekongo, binyuze mu gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma ku birebana na M23.