Sosiyete sivile Forces vives yo muri Kivu y’amajyaruguru yatangaje ko ntaho bahuriye n’amagambo amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranya mbaga avuga ko bagomba guharanira uburenganzira bw’umuturage wabo Mwangachuchu, uherutse gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano.
Ibi babisobanuye mu itangazo ryashyizwe hanze n’iyi sosiyete sivile yo muri kivu y’amjyaruguru, aho basabye ubuyobozi, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’abaturage muri rusange kudaha agaciro ibihuha byakwirakwijwe kumbuga nkoranya mbaga mu itangazo ryabitiriwe.
Ibi bihuha kandi byemezaga ko hagomba kubaho imyigaragambyo yo guharanira uburenganzira bwabo Mwangachuchu wafunzwe azira ko yasanganywe intwaro nyinshi mububiko bwe bwari buri mu mujyi wa Goma.
Uyu mudepite akaba yarahise atabwa muri yombi nyuma yo gusanganwa izo ntwaro, atabashije kubona ubusobanuro bwazo.
Nyuma yaje guhita ashyikirizwa inkiko ariko urubanza rwe kugeza nan’ubu rukaba rutarasomwa.gusa ibi bihuha bikaba byaracicikanye bisaba abaturage bose kwihereza imihanda bamagana ifatwa ry’uyu mudepite , bikavugwa ko byari byasohowe na sosiyete sivile Forces vives.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Perezida w’iyi sosiyete Ir Jhon Banyene Balingene abikorera mu mujyi wa Goma kuri uyu wa 20 Werurwe 2023.
Umuhoza Yves