Sosiyete Sivile muri teritwari ya Beni irasaba Leta y’igihugu kwiyambaza Ubufasha bw’ingabo za Uganda n’uRwanda mu guhashya iyi mitwe.
Ihuriro ry’imiryango idaharanira inyungu muri Teritwari ya Beni yasabye guverinoma ya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo ubufasha bw’ingabo z’amahanga, mu rwego rwo guhashya no kurandura burundu imitwe y’itwaje intwaro irimo Inyeshyamba z’abagande ADF, Umutwe wa FDLR n’indi mitwe yitwara gisirikare imaze igihe yarazengereje abaturage batuye muri ako gace.
Ni nyuma yaho ingabo za FARDC zimaze igihe zaratangije ibitero simusiga ku nyeshyamba za ADF mu rwego rwo kuwuhashya no kuwurandura burundu kubera ubwicanyi bukabije umaze igihe ukorera abaturage bo muri teritwari ya Beni .
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com Bwana Angelus Kavuthirwaki Umuvugizi wa Sosiyete Sivile yo muri Teritwari ya Beni kuwa 31 /10/ 2020 yavuze ko nubwo ingabo za FARDC zatangije bino bitero, ndetse ngo zikaba zaranabashije kwaka zino nyeshyamba uduce nka Kididiwe, Mayongose, Madina, na Mbau- Kamango ngo izi nyeshyamba ziracyabasha kuza mu mujyi no mu byaro zikica abaturage ndetse ngo zikanabanyaga utwabo.
Bwana Angelus Kavuthirwaki yavuze ko ibitero bigabwa mu gace kamwe gusa bigatuma zino nyeshyamba zibasha guhungira mu tundi duce,akaba yifuza ko ibitero byagakwiye kugabwa mu duce twose zino nyeshyamba ziherereyemo ngo kuko byatuma zibura epfo na ruguru.
Yagize ati: uteye agace kamwe zihungira mu kandi, bisaba ko hagabwa ibitero simusiga mu duce twose zino nyeshyamba zibarizwomo ,ingabo zabashije kubohoza uduce nka Kidiwe , Mayongose, Madina, na Mbau- Kamango ariko ubwo bino bitero byatangiraga twaje gusanga izi nyeshyamba zaravuye mu gace k’uburasirazuba bwa Beni zigira mu gace k’uburengerazuba.
Nkuko Angelus akomeza abivuga ngo,nubwo ingabo za FARDC zagerageje guhangana n’iyo mitwe ndetse zikisubiza tumwe mu duce twari twarigaruriwe n’izi nyeshyamba , Umutwe wa ADF na FDLR iracyabasha kugaba ibitero by’urugomo ku baturage , harimo kubica urwagashinyaguro, no kubasahura imitungo yabo k’ungufu.
Angelus Kavuthirwa yanzura avuga ko kubera izo mpamvu zose ingabo za FARDC zonyine zitazabasha kurandura burundu ino mitwe y’inyeshyamba idafite ubufasha bw’ingabo z’amahanga kugirango barandure burundu imitwe nka ADF, FDLR, Rud-Urunana,n’iyindi mitwe yitwara gisirikare imaze igihe yarazengereje abaturage mu gace k’uburasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo,uyu muvugizi akaba asaba Leta y’igihugu kwiyambaza Uganda n’uRwanda ubufatanye bwa gisilikare mu guuhashya iyi mitwe.
Hategekimana Claude