Mu minsi ishize nibwo umunya Afurika y’Epfokazi Gosiame Sithole yamenyakanye cyane mu itangazamakuru nyuma yo gutangaza ko yatwite akanabyara abana 10 icyarimwe.
Nyuma y’iyi nkuru yakwirakwijwe n’ibitangazamakuru binyuranye byo hirya no hino ku isi, Ikinyamakuru Eyes Witness News cyakoze icukumbura gisanga Gosiame yarabeshye atarigeze anatwita.
Ubucukumbuzi bw’iki kinyamakuru bukomeza buvuga ko mu byumweru 2 mbere y’uko Gosiame atangaza ko yibarutse abana 10, yakorewe ibizamini mu bitaro bya Thembisa Hospital biri i Johannesburg bikagaragaza ko adatwite.
Iki kinyamakuru kivuga kandi ko na nyuma y’uko atangaje ko yabyaye abana 10 , yongeye gupimwa bagasanga nta kimenyetso nakimwe kigaragaza ko yabazwe cyangwa aheruka kubyara.
Kubyara abana 10 byatumye yinjira mu gitabo cy’abaciye uduhigo(World Guinness of Records)
Inkuru bivugwa ko ari mpimbano yatangajwe n’ikinyamakuru Pretoria News yasohotse kuwa kabiri w’icyumweru gishize tariki ya 13 Kamena 2021, yasize Madame Gosiame Sithole n’umugabo we Tebogo Tsotetsi binjiye mu gitabo cy’abaciye uduhigo nk’ababyaye abana benshi ku nshuro imwe kuva Isi yaremwa[Abana 10] . Iyi nkuru kandi yavugaga ko Sithole w’imyaka 37 y’amavuko yabyaye abo bana bamwe mu buryo busanzwe[Akoresheje imyanya myibarukiro] n’abandi yabyaye abazwe.
Kuva uyu mugore yakorerwa inkuru n’ikinyamakuru Pretoria News , hahise hashyirwaho imirongo inyuzwaho ubufasha bwo kugoboka uyu murwango ku buryo hari abahise bakeka ko byaba byarakozwe mu rwego rwo kwishakira indonke .
Ntaho aba bana bavutse banditswe mu bitabo by’irangamimerere!
Ibiro bishinzwe kwandika abana bavutse muri ako gace biheruka kuvuga ko nta bana 10 bigeze bavuka ku mugore umwe mu minsi yashize, ndetse n’umugabo wa Gosiame Thisole , witwa Tsotetsi yabwiye Eyes witness News ko abo bana batavutse, mu gihe umugore we yabihamirije ikinyamakuru Pretoria News.
Gosiame Sthisole yigeze gusanganwa uburwayi bwo mu mutwe!
Eyewitness News ikomeza ivuga ko madamu Gosiame Thisole yigeze gukorewa ibizamini bagasanga ubuzima bwe bwo mu mutwe budahagaze neza, ku buryo yigeze no kujyanwa mu ishami ryitwa ku bafite bene ibyo bibazo, akahamara igihe kigera ku masaha 72 yitabwaho n’inzobere.