Mu minsi ishize nibwo ibinyamakuru binyuranye hirya no hino ku Isi byanditse inkuru ivuga ko umugore wo muri Afurika y’Epfo ,Gosiame Sithole yibarutse abana 10[Abakobwa 3 n’abahungu 7].
Nyuma binyuze mu bucukumbuzi bwakozwe n’ikinyamakuru Eyes witness News bwagaragakje ko uyu mugore yabeshye itangazamakuru kinagaragaza ko atigeze abyara abo bana 10 nkuko yabyemezaga.
Amakuru ava muri Afurika y’Epfo avuga ko Madamu Gosiame Sithole yatawe muri yombi na Polisi ikorera mu gace ka Gauteng ko mu mujyi wa Midrand nyuma y’ikirego cyatanzwe n’umugabo we Theboho Tsotetsi.
Tsotetsi yabwiye Polisi ya Midrand ko umugore we abeshya atigeze abyara abana 10 nkuko yabitangaje. Yakomeje avuga ko yagiye mu bitaro agiye kwivuza atari agiye kubyara.
Bivugwa ko uyu mudamu wa Sithole yatawe muri yombi, mu gihe yari yasuye umuryango we mu gace ka Rabie Ridge, mu mujyi wa Midrand.
Umuyobozi w’ibitaro bya Steve Biko bivugwa ko madamu Gosiame yabyariyemo abo bana 10, biherutse kubeshyuza aya makuru.Umuyobozi wabyo Dr Mathabo Mathebula yabwiye itangazamakuru ko , koko bigeze kwakira Madamu Gosiame mu bitaro byabo, gusa avuga ko yari aje kwivuza bisanzwe atari aje kubyara nkuko babibonye mu itangazamakuru.