Mu minsi mike, ibyari inzozi kuri bamwe birahinduka impamo! Stade Amahoro igeze hafi ku musozo kuko imirimo ya nyuma ari yo iri gukorwa amanywa n’ijoro. Nta gihindutse muri Gicurasi, izaba yarangiye ku buryo yabasha kwakira ibikorwa bimwe na bimwe.
Ni Stade iri ku rwego mpuzamahanga, iha u Rwanda amahirwe yo kuba igihugu cyihagazeho mu bikorwaremezo bya siporo. Ugeze aho imirimo iri gukorerwa, umunsi ku wundi ibintu biba byabaye bishya.
Hashize amezi 19 imirimo yo kubaka itangiye, habanje gusenywa ibice bimwe na bimwe by’iyari isanzwe, hongerwaho ikindi gice ku buryo ubu bigoye kuba wamenya stade ya mbere aho yari iri n’aho iy’ubu iherereye.
Umuyobozi ushinzwe kugenzura ibikorwa by’ubwubatsi muri Summa Rwanda, Ishimwe Abdul Aziz, yasobanuye ko imirimo igeze kuri 93% y’imirimo yose muri rusange.
Ati “Icyiciro turiho ni imirimo ya nyuma igendanye n’iyo hanze cyane, turi gukora imirimo ya za parking, za kaburimbo, gusoza gutera amarangi…mbese ya mirimo ya nyuma isigaye ngo akazi karangire.”
Amarembo y’abanyacyubahiro, azaba ari ku muryango uteganye n’ahahoze Sportview Hotel. Ni ho hazajya hinjirira abagomba kwicara muri VVIP, VIP n’abanyamakuru.
Ni mu gihe abafana basanzwe bazajya binjirira ahagana kuri BK Arena no ku marembo areba kuri Zigama CSS ndetse no ku ruhande rwo Kwa Rwahama.
Mu kuvugurura Stade Amahoro, byajyanye no kuvugurura Petit Stade. Yo imirimo yamaze kurangira ku buryo ishobora no kuba yakwakira umukino magingo aya.
Ishimwe ati “ Twashyizemo intebe, dushyiramo ikibuga gishya, turayizamura kandi irasakaye. Na [Stade] Paralempike ni uko. Inyuma, inkingi zayo twarazihinduye, ubu byararangiye.”
Imyanya ya Petit Stade yaragabanutse kuko hashyizwemo intebe, ubu ishobora kwakira abantu bagera ku 1000 bicaye neza.
Ku bijyanye na Parking, Ishimwe yagize ati “Parking twarazongereye haba kuri Petit Stade no kuri Stade muri rusange. Ubutaka bwagiye bwaguka, twongeramo imyanya ya parking. Irarenga 2000.”
Imashini zizajya zifasha abafana bashaka kwinjira muri Stade, ku buryo bakozaho amatike yabo imiryango igafungurwa zamaze gushyirwaho, mu gihe na Ascenseur zizamura abantu hejuru nazo zashyizwemo.
Muri Stade Amahoro nshya, hateganyijwe ibyumba bizajya bikorerwamo n’abanyamakuru mu kazi kabo, bitandukanye n’aho baba bakorera hejuru muri stade mu gihe bari kureba umukino.
Ati “Hari aho bicara bari gukurikira umukino, hakaba n’aho bicara bandika, batanga amakuru y’ibyo babonye.”
Amakipe azaba afite ahantu habiri hatandukanye yinjirira kuko aba agomba kwinjira adahuye. Ifite urwambariro rushobora kwakira amakipe ane icya rimwe, ni ukuvuga abiri agiye gukina n’andi ashobora gukina nyuma y’ayo.
Ku bijyanye n’ikibuga, cyararangiye, kuko ubwatsi buri kubungabungwa kugira ngo bukure neza.
Ati “ Ikibuga cyararangiye, ubu turi kwita ku bwatsi kugira ngo bukomeze bukure neza. Ibindi turi gukora n’ibi by’inyuma hanze y’ikibuga ahakinirwa Imikino Ngororamubiri, naho turi gushyiraho ibyiciro bya nyuma ku buryo mu gihe cy’ibyumweru nka bibiri turaba twatangiye gushyiraho ya mirongo birukankiraho.”
“Aho abafana bicara ho hararangiye, ubu haramutse habaye n’umukino bakwicara nta kibazo”
Mu myanya y’icyubahiro hamaze gushyirwa ibirahure, ibyumba abayobozi bicaramo byashyizwemo uburyo bukumira amajwi yo hanze ku buryo bashobora kuganira batumva urusaku rw’abafana.
Minisiteri ya Siporo izahabwa ibiro muri iyi stade, aho izakorera na ho haratunganyijwe. Bizaba biri inyuma ku gice kirebana na BK Arena.
Muri Stade hashyizwemo insakazamashusho ebyiri nini, gusa hari n’izindi zizashyirwa mu myanya y’icyubahiro n’aho abanyamakuru bicara kugira ngo babashe gukurikirana umukino neza.
Usibye ibyo, hanze ya Stade hashyizwe ikibuga cy’imyitozo, ndetse hashyirwa n’ibindi birimo icya Basketball, icya Tennis n’icya Volleyball.
MUKAMUHIRE Charlotte
Rwandatribune.com